Urubuga rwa WhatsApp rwatangaje uburyo bushya bwitwa ‘usernames’, bugamije kurinda amakuru bwite y’abarukoresha.
Ubu buryo buzafasha abantu kuvugana bitagombye gusangizanya nimero zabo za telefone, ahubwo bakazajya bakoresha izina ryihariye (username).
Iyi gahunda biteganyijwe ko izatangira guhera muri iki cyumweru, aho abakoresha WhatsApp bazahitamo izina bazakoresha nyuma y’uyu mwaka, ubwo iyi mikorere izaba yatangiye ku mugaragaro.
Gufata iri zina bazajya bakoresha (username) bifata umwanya muto cyane, kuko bitwara amasegonda make. Gusa bisaba kuba ufite WhatsApp igezweho (latest version).
Inzira uzajya unyuramo: Settings > Account > Username.
Ku kijyanye no kuba ubu buryo bushobora kwifashishwa n’abatubuzi, Whatsapp yatangaje ko hashyizweho uburyo bwinshi bwo kurinda umutekano w’abayikoresha, harimo kuba hari umubare ntarengwa mu gihe runaka w’abantu bashya.
Hari kandi na System zishobora gukurikirana no guhagarika imyitwarire ya bamwe, igamije gukoresha nabi uru rubuga.
Iyi gahunda igamije gufasha abantu kuganira mu buryo burushijeho kugira umutekano, no kugabanya gusangira nimero za telefone ku buryo butari ngombwa.
Titi Léopold
