Home Uncategorized Igitaramo cy’uyu mwaka kidusigiye isomo rikomeye : The Blessing family.

Igitaramo cy’uyu mwaka kidusigiye isomo rikomeye : The Blessing family.

Mu gitaramo ngaruka mwaka gisanzwe gitegurwa n’iritsinda The Blessing Family  rimaze kumenyekana cyane mu gihugu cy’Urwanda ndetse no mu bindi bihugu duhana imbibi kubera  kuramya Imana no kuyihimbaza binyuze mu mbyino zitandukanye , igitaramo cy’uyu mwaka wa 2016 cyaraye kibaye kuri iki cyumweru Tariki 24/07/2016 aho cya bereye ku Kicukiro mu Itorero rya New Life Bible Church.

Bari kubyinira Imana
Bari kubyinira Imana

Iki gitaramo cyagombaga gutangira ku isaha ya 14h:30 ariko kikaza gutinda cyane mu buryo bugaragara twashatse kumenya impamvu yatumye habaho ubwo butinde bungana butyo maze tuganira n’umuyobozi w’iri tsinda  Semayange Octave maze atuganiriza icyateye ubwo butinde .
Mumagambo ye aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe.com yagize ati: “ Nibyo koko habaye ubutinde ariko mu by’ukuri ntabwo byaduturutseho. Twari twateganyije ko abahanzi bamwe na bamwe mbere y’uko dutangira igitaramo bazanyura kuri red capet noneho hazakuba ubutinde bw’abahanzi bamwe muri abo twaridutegereje kugirango igikorwa gitangire.”
N’ubwo ariko hagaragaye ubutinde aho igitaramo cyatangiriye abari bitabiriye igitaramo barishimye cyane ,kuko byagaragaraga ko iri tsinda ryiteguye cyane ndetse banategurira abakunzi babo ndetse n’abakunda kuramya no guhimbaza Imana bakoresheje ingingo zabo ndetse n’imbyino zitandukanye,ibintu byiza cyane.
Nkuko Octave yakomeje abivuga . Mumagambo ye yagize ati” ni ukuri byagenze neza nyuma y’ubwo butinde twaje kugira ibihe byiza bidasanzwe kuko abakunzi bacu barishimye cyane kandi natwe twashimye Imana mbese muri make nka 90% byagenze neza.
Mu myambaro itandukanye kandi myiza baramije Imana.
Mu myambaro itandukanye kandi myiza n’imbyino zitandukanye baramije Imana.

Iri tsinda ryanatangaje ko hari isomo rikomeye iki gitaramo cyabasigiye kuko ngo bageze amasaha yo gusoza igitaramo kikiri kibisi, ndetse ngo banabongeraho iminota 45 ariko biranga amasaha arabafata.
Octave arasobanura” Mu by’ukuri igitaramo cy’uyu mwaka kidusigiye isomo rikomeye cyane ,kubona baratwongereye iminota 45 kugira ngo dusoze nayo ikaba iy’ubusa bikageraho batangira kutuzimiriza amatara tukiri ku rubyiniro! Rwose tuhakuye isomo rinini kuburyo ubutaha yaba ari twe ubwacu yaba undi muhanzi tuzakorana wese akwiye kuzitondera kwubahiriza igihe twihaye”
Mu gusoza Octave yashimiye Imana ndetse anashimira n’abakunzi babo bose ndetse n’abitabiriye iki gitaramo muri rusange. Aboneraho no kwibutsa ko uretse ibitaramo batumirwamo ubu bo bazongera gutegura ikindi gitaramo umwaka utaha wa 2017.
Umuco wa gakondo nawo warakoreshejwe nka bumwe mu buryo bwo kuramya Imana
Umuco wa gakondo nawo warakoreshejwe nka bumwe mu buryo bwo kuramya Imana

 
Abasore babyinira Imana
Abasore babyinira Imana

Barabyinira Uwiteka mu buryo bwinshi butandukanye.
Barabyinira Uwiteka mu buryo bwinshi butandukanye.

 
 
Mukazayire Immaculee

109 COMMENTS

  1. Wow! This could be one particular of the most helpful blogs We have ever arrive across on this subject. Actually Magnificent. I’m also an expert in this topic so I can understand your effort.

  2. Excellent blog right here! Additionally your website rather a lot up fast! What host are you using? Can I get your affiliate link in your host? I desire my website loaded up as quickly as yours lol

  3. “I will right away snatch your rss feed as I can’t in finding your email subscription link or e-newsletter service. Do you’ve any? Please permit me understand in order that I could subscribe. Thanks.”

  4. “Howdy would you mind letting me know which hosting company you’re working with? I’ve loaded your blog in 3 different internet browsers and I must say this blog loads a lot quicker then most. Can you suggest a good internet hosting provider at a fair price? Kudos, I appreciate it!”

  5. Whats up this is somewhat of off topic but I was wondering if blogs use WYSIWYG editors or if you have to manually code with HTML. I’m starting a blog soon but have no coding knowledge so I wanted to get advice from someone with experience. Any help would be greatly appreciated!

  6. With everything that appears to be building within this subject matter, all your opinions tend to be fairly radical. Having said that, I appologize, but I can not give credence to your entire plan, all be it exciting none the less. It would seem to us that your commentary are not totally rationalized and in reality you are generally yourself not even entirely confident of your assertion. In any event I did appreciate reading through it.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here