Home Uncategorized Umukristu wakatiwe imyaka itanu y’igifungo kubera ibyo yanditse ku rubuga nkoranyambaga.

Umukristu wakatiwe imyaka itanu y’igifungo kubera ibyo yanditse ku rubuga nkoranyambaga.

Mu gihugu cya Algerie umukristu yakatiwe imyaka itanu y’igifungo ndetse anacibwa amande nini kubera ibyo yatangaje ku rubuga koranyambaga ubwo yashinjwaga ko amagambo yanditse yarimo gutuka abayoboke b’idini rya Islam ndetse n’Intumwa yayo.
Slimane Bouhafs, w’imyaka 49 y’amavuko ubwo yagezwaga imbere y’umucamanza ku itariki 07/08/2016 mu mujyi wa Setif  ( Mu birometero 300 uturutse muri Alger) muri  Kabylie. Ubwo yatabwaga muri yombi Tariki 31/07 ashinjwa kwandika ku rubuga nkoranyambaga amagambo avuga ati : «  Urumuri rw’Imana rusumba urw’ababeshyi ba Islam ndetse n’umuhanuzi wabo » Ndetse yanagaragazaga amafoto y’umuntu wahohotewe n’icyihebe cyo mumutwe wa Islam.
Ayo magambo rero yafashwe n’abayobozi nko gutuka idini rya Islam, Idini ry’Igihugu muri Algerie.  Umuyobozi w’ungirije ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu  Said Salhi yatangaje ko iri ari ihohotera ry’uburenganzira ry’ibitekerezo n’ubwisanzure mu myemerere kandi byandistwe mu itegekonshinga iki gihugu kigenderaho.
Slimane Bouhafs  yakijijwe muri 1997 hanyuma abatizwa mu mwaka wa 2006, uko bitangazwa n’abamuri bugufi batangaza ko ubuzima bwe butameze neza cyane abana n’uburwayi bwa rubagimpande (rhumatismes) batangaza ko afite indyo yihariye agomba gufata(un régime alimentaire spécial),batangaza ko batewe impungenge n’ubuzima bwe ko buzahita bugira ibibazo ubwo azaba afunzwe..
Umuyobozi w’Itotero ry’Abaprotestanti ( l’Eglise Protestante) bo muri Algerie yatangaje ko ibi bishobora kuba bifitanye isano rya hafi n’ibibazo bya politiki. Aho byaba bifitanye isano  n’uduce twa  Tizi-Ouzou na Béjaïa  aho Slimane Bouhafs  yabaye umusirikare utu duce tukaba tuzwiho ubukristu bwagiye buzamuka ku buryo bugaragara.
 
Mukazayire Immaculee
 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here