Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kuringaniza ubushyuhe n’ubukonje bwo munda. Bimwe mu byiza byo kurya imineke. Menya...

Kuringaniza ubushyuhe n’ubukonje bwo munda. Bimwe mu byiza byo kurya imineke. Menya abatemerewe kuyirya abo ari bo;

Umuneke ni ikiribwa cyiza mu mubiri w’umuntu. Ni ikiribwa benshi bakunda byaba kurya nyuma y’ifunguro risanzwe cyangwa se mu kindi gihe icyo ari cyo cyose, cyane ko cyuzuye intungamubiri zifasha umubiri wacu gukora neza mu buryo butandukanye.

Umuneke uturuka ku gihingwa cy’urutoki. Urutoki ruhingwa mu bihugu bigera ku 107 byo ku Isi kandi rukaba ruri mu bihingwa 4 by’ingirakamaro ku isi.

Nubwo umuneke ari mwiza ku buzima bwacu, si buri wese wemerewe kuwurya. Hari n’ingano umuntu aba atagomba kurenza. Bajya bavuga ngo iyo ibintu byose bikabije biba bibi. Ubumwe.com twaguteguriye bimwe mu byiza byo kurya imineke, ingano udakwiye kurenza n’igihe wakirinda cyangwa ukagabanya ingano y’imineke urya .

Imineke yongera imyunyu-ngugu ya Potassium mu mubiri

Potassium ni imyunyu-ngugu iba mu turemangingo twose tugize umubiri wacu. Potassium ifasha uturemangingo gukora neza, igafasha umutima gutera neza kandi ikaringaniza uburyo uteramo. Ifasha imisemburo iringaniza isukari mu mubiri no kuringaniza umuvuduko w’amaraso.

Abantu bakuze bashishikarizwa kurya nibura hagati ya miligarama 3500 na 4700 za potassium ku munsi. Umuneke uringaniye ugira miligarama 450 za potassium.

Umuneke ufasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso

Imyunyu-ngugu ya potassium na sodium ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso. Nibura abantu 2% bakuze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bategekwa gufata umuneke ku munsi kugira ngo bongere izi ntungamubiri zifasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso. Ni ukuvuga ko umuneke ari ingirakamaro ku buzima bwawe niba wifuza guhangana n’indwara y’umuvuduko w’amaraso yibasiye abatari bakwe.

Imineke ugabanya ibyago byo kurwara kanseri

Kurya imbuto n’imboga ku bwinshi bigabanya ibyago byo kurwara indwara ya kanseri kubera ko ibi biribwa biba bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi. Si ngombwa rero kongeramo umunyu mwinshi, isukari, ibinyabutabire n,ibindi birungo. Umuneke wifitemo vitamin C ifasha mu kugabanya ibyatera kanseri mu mubiri.

Imineke yongera imikorere myiza y’umutima

Sodium nanone ishobora kwangiza umutima. Biba byiza iyo umuntu yongereye potassium akagabanya sodium kugira ngo umutima ukomeze kugira ubuzima bwiza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafata nibura miligarama 4069 za potassium buri munsi baba birinda kurwara indwara z’umutima ku kigero cya 49% ugereranyije n’abafata indyo zirimo potassium iri hasi ya miligarama 1000.

Vitamin C na B6 na zo ziri mu bituma umutima ukomeza kugira ubuzima bwiza no gukora neza. Birumvikana ko umuneke ugira uruhare rukomeye mu mikorere y’umutima wacu.

Imineke irinda umuntu kugira ibibazo byo mu nda

Imineke irinda ibibazo byo mu nda cyane ko ufasha mu igogora. Mu nama abaganga bagira abantu bafite ibibazo bijyanye n’igogora harimo no kurya imineke, umuceri, n ibindi. Intungamubiri zigize imineke kandi zifasha mu gutuma mu nda hakora neza ku buryo buhoraho: ni ukuvuga uburyo mu nda hahora hashyushye, cyangwa hakonje. Imineke ifasha kuringaniza ubwo bushyushe cyangwa ubukonje ku buryo buguma ku kigero kimwe mu nda nubwo hanze haba hakonje cyangwa hashyushye.

Ni bande batagomba kurya imineke buri munsi?

Abantu bafata imiti yitwa beta blockers y’indwara y’umutima bagomba kurya imineke gake kuko yongera beta blockers yongera ingano ya potassium. Beta blockers ni imiti ivura umuvuduko w’amaraso ikanaringaniza uburyo umutim uteramo. Potassium nyinshi kandi si nziza ku bantu barwaye indwara y’impyiko.

Imineke kandi ishobora kongera ibyago byo kurwara umutwe uterwa n’umunaniro akenshi ufata uruhande rumwe rw’umutwe. Ni byiza rero kwirinda imineke niba ujya urwara uyu mutwe uterwa n’umunaniro. Nibura ntugomba kurenza igice cy’umuneke ku munsi.

Hari abantu basanzwe bagira ibibazo iyo bariye imineke. Niba ubona ijya iguteza ibibazo birimo kubyimba inda, kumera uduheri dutukur ku ruhu kandi turyana, kugira ibibazo by’ubuhumekero n ibindi, ni ngombwa kuyireka cyangwa ukagabanya ingano y’iyo ufata.

Ingano ya potassium umuntu agomba gufata igenda itandukana bitewe n umuntu uwo ari we. Muri rusange ariko, umuntu agomba gufata nibura imineke 7 cyangwa 8 ku munsi mu gihe potassium ikoreshwa mu mubiri iba iri buturuke mu mineke gusa.

Potassium nyinshi mu mubiri ni mbi ku buzima bwawe. Nubwo bimeze bityo ariko, byasaba imineke 400 ku munsi kugira ngo ugere ku rwego rwo kugerwaho n’ingaruka za potassium nyinshi.

Potassium ni nziza cyane ku mubiri w’umuntu. Imineke ni iya mbere mu kugira iyi munyu-ngugu. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu urya ibikungahaye kuri potassium kenshi bimugabanyiriza amahirwe yo gupfa ku mpamvu iyo ari yo yose ku kigero cya 20%.

Hari ibindi biribwa bigira potassium nyinshi kurusha imineke. Muri byo twavuga: ibijumba n’ibirayi, inyanya, imbuto za watermelon (soma wotameloni), ibishyimbo, n ibindi. Niba ufite ubuzima bwiza kandi ukaba urya indyo yuzuye nta mpamvu yo kutaryoherwa n umuneke 1 cyangwa 10 ku munsi.

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here