Icyigo cy’imari cy’ikoranabuhanga kigamije korohereza abacuruzi bato n’abaciriritse kubona inguzanyo (Numida), mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bwabo ndetse n’ubw’Igihugu muri rusange, cyatangije ku mugaragaro ibikorwa byacyo mu Rwanda.
Ni ikigo cyatangiye gukorera mu Rwanda muri Werurwe 2026, kikaba kimaze gutanga inguzanyo igera kuri Miliyoni 120 ku bantu 150.
Bamwe mu bahawe inguzanyo n’iki kigo bavuga ko uburyo bayihabwamo bworoshye kandi bwihuse, bityo bikabafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo.
Nishimwe Thedy ati “Iyo ubonye inguzanyo nk’iyi igufasha kwagura ubucuruzi bwawe no gushyiramo ibyo utari ufite
Umuhoza Francine ati “Baraje batubwira ko bafite inguzanyo kandi idasaba inyungu nyinshi numva ngize amatsiko yo kuyisaba, nsabye mu masaha atarenze 24 baba barayimpaye”
Bana Jean Marie Vianney ati “Ugereranije n’andi mabanki bungukirwa make, 8% kandi amafaranga akaza vuba bidasabye ibintu byinshi, batakwatse ingwate, upfa kuba ufite ibyo ukora gusa bimaze byibura amezi 6, amafaranga akugeraho mu masaha 24 iyo bayakwemereye.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’inguzanyo muri Numida, Rurangwa Joyce, agaruka uburyo inguzanyomo itangwa n’ibisabwa kugira ngo uyihabwe.
Ati “Inguzanyo dutanga muri Numida tuyiha abacuruzi batoya basanzwe bagira imbogamizi mu kubona inguzanyo zisaba ingwate, n’izindi mpapuro nyinshi, rero twebwe tuyitanga ku bacuruzi bato byihuse. Dutanga inguzanyo mu uburyo bw’ikoranabuhanga kandi tukazitanga tutabasabye ingwate kandi ku giciro gitoya”.
Umuyobozi mu kuru wa Numida, Minah Shahida, avuga ko intego y’ikigo ari uguteza imbere ba rwiyemezamirimo bato bo muri Afurika.
Ati “Intego yacu nk’ikigo ni ugushoboza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse barenga miliyoni imwe hirya no hino muri Afurika, kubona ubushobozi bubafasha guteza imbere ibikorwa byabo. Igicuruzwa cyacu nyamukuru kandi twazanye ino mu Rwanda ni inguzanyo y’igihe gito yo gukoresha mu ubucuruzi itagira ingwate, itangwa mu buryo bworoshye kandi buboneye.”
Umuyobozi w’agashami gashinzwe ubugenzuzi bw’ibigo bitanga inguzanyo bidafite amafaranga abitse (BNR), James Rwagasana, avuga ko uko ibigo by’imari bikomeza kwiyongera bizafasha mu kuzamura ubukungu bw’abaturage.
Ati “Ibigo uko bibaye byinshi bizagira ingaruka nziza kuko inguzanyo zizaba nyinshi zaba izijya mu buhinzi ndetse n’indi mishinga yaba ubwubatsi, n’ubundi buryo butandukanye. Bino bigo bizagira uruhare ku kwiyongera kw’inguzanyo ku byiciro bimwe bitagerwagaho cyane n’inguzanyo harimo abadamu, urubyiruko rudafite ingwate”.
Ni inguzanyo isaba kuba umuntu afite indangamuntu, ubucuruzi bwe byibura bumaze amezi 6, ndetse n’icyangombwa cya RDB ko wandikishije ubucuruzi bwawe gusa, ibi abacuruzi bato n’abaciriritse bakabishingiraho bavuga ko boroherejwe kubabona inguzanyo zitagoranye.




Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this