Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abafite ubumuga bukomatanyije barataka kutagira amakuru

Abafite ubumuga bukomatanyije barataka kutagira amakuru

Abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bataka ko batagira amakuru ya gahunda za Leta kubera kutagira abantu benshi bazi ururimi rw’amarenga, aho bahera basaba ko uru rurimi  rwashyirwa mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda.

Inama zibera ku mirenge, ku tugari no mu nteko z’abaturage…niho hakunze kuvugirwamo gahunda za Leta, gusa abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva  bavuga ko bagira imbogamizi zo kuzitabira kugira ngo bumve ibivugirwamo, yewe ngo ntibanamenya ko zanabaye,kubera ko nta basemura ururimi rw’amarenga baba bahari.

Ngabonziza Eric ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, afashijwe na mugenzi we usemura ururimi rw’amarenga yavuze ko bakwiye gushyirirwaho uburyo bajya bafashwa mukumva ibivugirwa mu nama igihe bazitabiriye.

Yagize ati” Nkatwe dufite ubu bumuga bukomatanije ntabwo izo nama tuzimenya , kuko nta muntu uri bushobore kuza kuvugana natwe ngo aduhamagare, atubwire ati hariya hari inama. Nta n’uburyo buhari bwatuma tumenya ko ayo makuru ahari, rero kuba ntanabimenye sindibujyeyo, kandi niyo nabimenya nkajyayo ntabwo nabona unsemurira.”

Eric kandi avuga ko mu byifuzo byabo ari uko ururimi rw’amarenga rwakwemezwa nk’indimi zindi, yaba Igifaransa, yaba Icyongereza, Ikinyarwanda… kugira ngo hashyirweho uburyo rwigishwe.

Uwase Mayimuna ufite ubumuga bukomatanyije nawe asaba ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa hose.

Ati:” Ni ugukomeza kwigishwa ururimi rw’amarenga yaba ari ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva bakaba bashobora bo ubwabo kugirana itumanaho n’abantu bumva, kubera ko baramutse bigishije abumva gusa abatumva batazi urwo rurimi, nabo bagomba kurwiga. Njyewe ntekereza yuko twese dukwiriye gushyira hamwe kugira ngo ururimi rw’amarenga rwigishwe mu gihugu hose.”

Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, NCPD, nawe yemeza ko kuganira hagati y’abantu bafite ubumuga bukomatanyije  yaba hagati yabo bigoye bitewe no kutamenya ururimi rw’amarenga, ariko bagiye kwigisha ururimi rw’amarenga kugira ngo hakemure izo mbogamizi.

Ati: “Iyo dutangiye kwerekana ururimi nk’uru nguru, dutangiye kurwigisha abantu mu mashuli tukazarwigisha, tukavuga ngo umuntu wese uzajya agera aho batangira serivise cyangwa w’umukozi wa Leta azaba abizi kuburyo abasemura bazaba benshi cyane.”

 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude avuga ko abantu bafite ubu bumuga bari bafite zizakurwaho n’igitabo cy’inkoranyamagambo Guverinoma yamuritse kizafasha abantu bose kumenya ururimi rw’amarenga.

Ati: “ Ni muri rwa rwego rwo gukomeza gukuraho imbogamizi izo ari zo zose zibuza abantu bafite ubumuga kujya mu buzima bw’igihugu. Impamvu kiriya gitabo gihari ni uko communication ni igikoresho… ni ubuzima bwo kugira ngo abantu bashobore kuvugana, umenye uburyo uhuye n’umuntu udafite ubushobozi bwo kukuvugisha, nagira icyo akwereka nibura umenye icyo avuze.”

Uretse gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubasha kumvikana n’abandi binyuze kwigisha ururimi rw’amarenga, Guverinoma kandi n’abafatanyabikorwa bayo barimo USAID binyuze mu mishinga yayo nka “Hinga wunguke”, barimo gufasha abantu bafite ubumuga gukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo babashe kwiteza imbere nk’abandi.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here