Home AMAKURU ACUKUMBUYE Igira hino nkubwire amazina ya cyera uduce tw’u Rwanda twitwaga n’aho twari...

Igira hino nkubwire amazina ya cyera uduce tw’u Rwanda twitwaga n’aho twari duherereye:

Hari amazina y’ahantu mu Rwanda akunda gukoreshwa n’abantu bakuru, cyangwa n’undi munyamateka bamwe bakayoberwa aho haherereye ubu.
Reka muri uyu mwandiko mbasangize hamwe na hamwe mu rwego rwo kwungurana ubumenyi…
Ubwanacyambwe :ni Nyarugenge, Kicukiro
n’uduce tumwe twa Gasabo
Uburiza: ni uduce tumwe twa Rulindo harimo
za Mugambazi..
Ubumbogo: ni Gasabo y’icyaro n’uduce tummwe twa Rwamagana.
Ubuganza: ni Kayonza hafi ya yose, Igice kinini
cya Rwamagana n’uduce twa Gicumbi nka
Rutare…
Igisaka: ni Ngoma na Kirehe n’uduce tumwe
turi kuri Rwamagana
Indorwa: ni Nyagatare na Gatsibo
Umubali: ni ibice bya Gatsibo na Kayonza biri
muri parike y’Akagera.
Urukiga: ni Gicumbi n’uduce tumwe twa
Gatsibo, Rulindo na Burera.
Umurera: ni Burera, Musanze na Gakenke (ariko
aha harimo ibice bikomeye nk’Ubukonya,
Ubugarura…)
Ubushiru: ni Nyabihu
Ibigogwe: ni Nyabihu
Icyingogo: ni muri Ngororero
Ubugoyi: ni Rubavu n’uduce tumwe twa
Rutsiro
Nyantago: ni Ibice bimwe bya Karongi
Ubwishaza: ni Karongi.
Ikinyaga: ni Rusizi na Nyamasheke
(hakabamo ibice byari bikomeye nk’Ubusozo
n’Ubukunzi)

Akanage: ni Rutsiro
Ubunyambiriri: ni Nyamagabe
Ubufundu: ni Nyamagabe n’uduce tumwe twa
Nyaruguru.
Inyaruguru: ho ni Nyaruguru yo hagati.
Ubuyenzi: ni Nyaruguru y’epfo muri za Nshili
na Kivu.
Mvejuru, Buhanga, Ndara: ni Ibice bimwe bya
Nyaruguru, Huye na Gisagara (hafi ya Nyakizu)
Bwanamukari: ni muri Huye na Gisagara
Ubusanza: ni mu duce tumwe twa Nyanza,
Huye na Gisagara (za Rusatira, Rubona…)
Induga: ni Muhanga Ruhango na Nyanza
ndetse na Kamonyi
Amarangara: ni ibice bimwe bya Muhanga na
Ruhango nka Mukingi, Kanyarira
Ndiza: ni ibice bya Muhanga nka Nyabikenke
n’uduce duke twa Kamonyi.
Amayaga: ni igice cya Kamonyi y’epfo,
Muhanga, Ruhango, Nyanza na Gisagara (igice
cyose gikora ku Kanyaru)
Ubugesera: ni akarera kose ka Bugesera.
Ushaka kumenya abatware b’utwo duce navuze
haruguru cyangwa amateka y’aho iwanyu,
uzabigezwaho nabyo vuba
Murakoze mugire amararo.

 

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here