Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abarimu bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ireme ry’uburezi

Abarimu bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ireme ry’uburezi

Abarimu bahuguwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS) mu gukoresha ikoranabuhanga izwi nka ICDL.

Abarimu barenga ibihumbi birindwi nibo bahuguwe hagamije kunoza umwuga wo kwigisha no guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, nk’inkingi yitezweho kugeza u Rwanda mu bihugu bifite ubukungu buciriritse.

Ni icyiciro cya gatandatu cy’abarimu bigisha imibare na siyansi mu mashuri yisumbuye mu turere 14 tw’igihugu, bahawe ubumenyi mu gukoresha mudasobwa no kwifashisha ikoranabuhanga mu mwuga wo kwigisha.

Ibigo by’amashuri yisumbuye bingana na 200 bimaze guhabwa ibikoresho ndetse abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu barenga ibihumbi bitanu bahabwa interineti.

Mukankwira Pauline ni umwarimu wo mu Karere ka Rwamagana avuga ko nyuma y’amahugurwa byabafashije mu masomo y’imibare na Siyanse

Ati” Amahugurwa twahawe kugira ngo afashe abarimu gukora amahugurwa ajyanye na Siyanse n’imibare bimufasha gutanga isomo kuburyo ,ubumenyi abana bavanyemo bakabuhuza n’ubuzima bwite basanzwe babamo ku buryo niyo bataba bari kw’ishuri bazabikoresha mu buzima busanzwe.”

Munyankiko Faustin umwarimu w’imibare mu Karere ka Ngororero mu kigo cya Muhororo avuga ko hari byinshi bakuye mu mahugurwa.

Ati” Umwarimu wafashe aya mahugurwa hari byinshi byahindutse kuri we haba mu myigishirize no kuri we. Mbere umunyeshuri watsindwaga imibare wasangaga mutuka ,nyuma yo guhugurwa nize gukundisha abana isomo bakaryiyumvamo.”

Kamile Kanamugire umuyobozi w’agashami gashinzwe imibare na siyansi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi mu mashuri avuga ko amahugurwa yatinyuye abarimu

Ati” Amahugurwa yatumye abarimu bitinyuka bakagerageza kumva ko siyansi atari iy’abanyeshuri bamwe ahubwo ari iya bose”

Umuyobozi ushinzwe Imibereho ya Mwarimu no kumwubakira ubushobozi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze(REB), Ntagaramba Johnson, avuga ko ari gahunda izakomereza mu turere twose tw’Igihugu.

Ati” iyi gahunda yarafashije cyane kandi n’ubundi izakomeza ifashe kuko muturere 14 yakoreragamo abarimu benshi barahuguwe mu buryo bw’imyigishirize y’imibare na Siyanse, barabisobanukirwa ku buryo imibare yabaye isomo ryoroshye rishobora kwigwa na bose, bakumva ko imibare ari icyintu cyoroshye gishobora kwigwa na bose”

Prof Sam Yara,umuyobozi Mukuru wa AIMS Network wayavuze ko mu myaka 6 bamaze batangiye gukora byatanze umusaruro, intego akaba ari ugukomeza kwongera abahungu n’abakobwa bakoresha iyi porogarame no kongera ireme ry’uburezi bahabwa amahugurwa.

Yagize ati, “Twahuguye abarimu bahagije mu gihe gitambutse aho bahawe amahugurwa atandukanye, intego ni ugukomeza kongera umubare w’abahungu n’abakobwa bakoresha porogarame ya AIMS nk’uko biri mubyo twiyemeje. Rero, tuzakomeza guha amahugurwa abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye ku bigisha imibare, ibinyabutabire na Siyanse.”

Binyuze mu bikorwa by’ubukangurambaga, TTP ikaba yarageze ku bikorera barenga 276,000 n’abanyeshuri barenga ibihumbi 470,000.

Mukanyandwi Marie Louise

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here