Mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, yahuje abayobozi b’Intara, uturere, abafaranyabikorwa n’abanyamadini, yagarutse ku igwingira ry’abana rikigararagara hirya no hino mu Rwanda.
Mu byo bavuze bitera igwingira harimo amakimbirane mu miryango, kutita kubana kw’ababyeyi ngo bamenye kubagaburira indyo yuzuye no kuyitegura, ariko kandi banenga abayobozi badashyira mu nshingangano gukurikirana ikibazo cy’igwingira mu bana.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, Ingabire Assumpta, avuga ko abayobozi badashyira mu nshingano igwingira ngo baryiteho.
Ati “Igitera igwingira mu bana bato harimo kutabyitaho nk’abayobozi ngo babishyire mu nshingano babikurikirane, ariko hari n’ababyeyi batita ku nshingano zo kurera abana babo neza no kudakurikirana uko babagaburira. Hari abatabikora kuko batabizi, hari n’abatabikora kuko bumva ko ari ibintu bisanzwe tukabyita ubumenyi buke, kuko umubyeyi wese amenye ububi bw’igwingira yabyitaho cyane”.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda,Theoneste Murangira, avuga ko igwingira riterwa n’ibibazo bitandukanye.
Ati “Hari aho biterwa n’ubukene, hari aho biterwa n’ubumenyi buke bw’uburyo abantu bahuza ibyo bafite kugira ngo babone indyo yuzuye. Hakabaho aho biterwa n’amakimbirane, imiryango idashobora kumvikana ku mikoreshereje y’imitungo, ihohoterwa rituma ingo zidatuza, abana ntibagire amahoro, ibyo byose ni uruhurirane rw’ibibazo noneho igwingira rikaba rimwe mu bimenyetso bigaragara”.

Evariste Murwanashyaka, umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana, avuga ko ingamba bafashe mu kurwanya igwingira mu bana ari ugukoresha abana.
Ati “Mu minsi yashize abantu binjiye mu rugamba rwo kurwanya igwingira, ariko tubona ritagabanuka, twigira inama yo gukoresha abana ngo turebe icyo bizatanga, tububakira ubushobozi. Amahuriro y’abana mu bigo by’amashuri, amakarabu, ngo tube ari yo dukoresha mu bukangurambaga mu kugira uruhare muri twa turima tw’igikoni, gukurikirana ibijyanye n’imirire ku ishuri, ariko tuzamura uruhare rw’abana cyane cyane mu kureba icyo byatanga ugereranyje n’ibyo abantu bakuru basanzwe bakora. Niba umwana yamaze kumenya iby’igwingira, tuzaba twizeye ko bazatanga amakuru, ariko tunafite abana b’ejo hazaza batazagwingira kuko bazaba baramaze kubona ubumenyi “.
Umugenzuzi mukuru w’ihame ry’Uburingnire mu Rwanda, Mutoni Gatsinzi Nadine, yasabye abayobozi gufatanya n’ abaturage mu kurwanya imirire mibi n’ igwingira.
Ati “Icyo twifuza nk’Igihugu, hari kugabanya iyo mibare kuko tugize Abanyarwanda bagwingiye ntabwo twabasha kugera kuri rya terambere twifuza. Iikindi dufite abana b’abakobwa bagisambanywa bakabyara, ibyo nabyo ni rya terambere ry’umugore tuvuga, bwa buringanire tuvuga, iterambere ry’Igihugu naryo riradindira. Ni ngombwa rero ko twese hamwe nk’inzego twicara hamwe tugafata ingamba zifite ibikorwa, tukareba ikibazo ni ikihe, ese ingamba turimo gushyiraho ziratanga umusaruro koko? Ese ko imibare yiyongera umusaruro uraboneka cyangwa ntawo?”

Mu ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kirehe ni ko gafite umubare munini w’abana bagwingiye, bakaba bari hejuru ya 30%.
Imibare y’ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2020, igaragaza ko igipimo cy’igwingira mu Karere ka Kirehe cyari kuri 31.3%. Mu mwaka wa 2022-2023, imibare yaragabanutse igera kuri 13%. Mu mwaka wa 2023-2024 imibare yageze kuri 11.9%.


Mukanyandwi Mari Louise

Leave feedback about this