August 30, 2025
Kigali City - Rwanda
Ubuzima

Afurika yiyemeje kongera imbaraga mu bushakashatsi ku miti

Abahanga mu by’ubuzima bo ku mugabane w’Afurika basanga kongera imbaraga mu ubushakashatsi bukorwa ku miti itangwa mu bantu ari ngombwa, kugira ngo hizerwe neza ubuziranenge bwayo.

Ni ibyagarutsweho ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025 ubwo hatangizwaga umushinga ugamije gukora igerageza ku miti, mbere yuko itangira gukoreshwa.

Umushinga TRACE wamuritswe ku mugaragaro, wahuje abahanga mu by’ubuzima baturutse mu bihugu bitandukanye uzakoreramo birimo u Rwanda, Kenya Zimbabwe na Tanzania, bagaragaza ko icyo ugiye gufasha ndetse n’imbogamizi zari zihari uje gukemura.

Prof. T. Kureya wo muri Zimbabwe, avuga ko uyu mushinga uziye igihe nyacyo, kuko bashakaga kuvugurura ubushakashatsi bukorerwa mu gihugu cyabo.

Ati “Uyu mushinga uje mu gihe wari ukenewe kuko n’ubundi twashakaga gushyira imbaraga mu bushakashatsi muri Zimbabwe, rero ubu tubonye uburyo bwiza bwo kubikora tugendeye ku mabwiriza akwiye, ndetse dukoresheje n’ikoranabuhanga ryabugenewe, cyane ko rikoreshwa cyane muri iki gihugu, ariko twebwe twasaga n’abari inyuma”.

Biyemeje kongera imbaraga mu bushakashatsi ku miti

Dr. Kwasi Nyarko, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubushakashatsi by’umwihariko ku nkingo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima muri Afulika (WHO), avuga ko kugira ngo ahabeho imiti mishya igere ku isoko igihugu kiba kigomba gushyiraho uburyo bwo kuyigenzura.

Yagize ati “Kugira ngo habeho imiti mishya inagere ku isoko, ntabwo ushobora guhita ubyuka ngo ugende ucuruze. Igihugu kigomba gushyiraho uburyo bwo kuyigenzura kugira ngo yizerwe ku buryo yakoreshwa n’abagituye”.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu kigo mpuzamahanga gitegura ubushakashatsi, agaragaza ko ubu bushakashatsi buzazana ubufatanye mu rwego rw’ubuzima.

Ati “Izi ‘system’ zisaba imikoranire ya hafi kuko bizakorwa n’abahanga mu buzima, ariko mu duce dutandukanye. Ibi  bikazafasha cyane  mu bushakashatsi kuko urugero,  nk’umuhanga mu ubuvuzi bw’umutima aba afite ubumenyi butandukanye n’ukora mu ndwara zandura kandi byose bizafasha”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’Igihugu cyita ku buzima, RBC, Dr Eric Remera, yagarutse ku mbogamizi uyu mushinga uzakemura.

Ati “Buriya abantu benshi bagira ubushakashatsi bashaka gukora, iyo bagiye kubukora bareba urwego igihugu gifite. Kugeza ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu byibura wavuga ko gusuzuma ubushakashatsi byihuta, ariko nanone twavuga ko dukeneye ko uko kwihuta bijyana n’ikoranabuhanga, kuko ryari ritarazamo cyane, ariko uyu mushinga ni cyo uzafasha”.

Ubu bushakashatsi buzakorerwa mu bihugu bine birimo u Rwanda, Tanzania,  Kenya na Zimbabwe, bukazatanga amahirwe yo kubona imiti ku ndwara zitandukanye mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video