Home AMAKURU ACUKUMBUYE Akarere ka Nyarugenge ku isonga mu kugira urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge.

Akarere ka Nyarugenge ku isonga mu kugira urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge.

Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’ikigo gishinzwe iterambere ry’Ababiligi(Enabel)  bwamuritse  ubushakashatsi  bwakoze mu turere turindwi, ugaragaza uko urubyiruko ruhagaze mu gukoresha ibiyobyabwenge, Akarere ka  Nyarugenge kaza ku isonga.

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rw’umushinga Barame wa Enabel wibanda ku buzima bw’ababyeyi, abana bavuka, abana n’abangavu . Bukaba  kandi bwari bugamije gutanga icyerekezo cyibihe by’ubuzima bw’ingimbi no gushyiraho umurongo ngenderwaho hagamijwe guteza imbere ibikorwa byihariye bigamije gukemura icyuho cyagaragaye no gutegura ingamba nziza.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere turindwi  Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Aho basanze  byibasira abasore bakuru bafite imyaka iri hagati ya 13 na 24.

Ubu bushakashatsi bwamuristwe hari abafatanyabikorwa batandukanye.

Bwana Dr. Darius Gishoma, ni impuguke mu by’imitekerereze ya muntu yo mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu Ishuri rikuru ry’Ubuvuzi n’ubumenyi bw’ubuzima muri kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko Kunywa inzoga bigiye  bitandukanye mu turere aho Akarere ka Nyarugenge kagaragaza umubare munini kuri 23% , Rulindo 5%, Gakenke 5%, Gisagara 11%, Karongi 10%, Nyamasheke 11% n’akarere ka Rusizi hamwe na 8%. ”

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yavuze ko ibiyobyabwenge bishobora gushyira ingimbi mu kaga gakomeye ko kwangirika cyane, urugero nko kunywa inzoga nyinshi, impanuka z’imodoka, imyitwarire y’urugomo, imibonano mpuzabitsina idateguwe , hakaziramo no gutwita hakiri kare tutibagiwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, mu ijambo rye yagize ati: “Turashaka kubona urubyiruko rwamenyeshejwe amakuru neza kugira ngo rufate ibyemezo byuzuye kuri ejo hazaza heza. Umusanzu w’umushinga wa Barame ya Enabel waduhaye ishusho nini kandi idufasha mu kumenya icyuho aho tugomba kwerekeza imbaraga zacu.”

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, Bert Versmessen.

Ubu bushakashatsi bukaba bwaramustwe  mu nama yahuje imiryango itegamiye kuri Leta n’abafatanyabikorwa, hagamijwe kunganira ku byavuye mu bushakashatsi n’ibyifuzo by’ingamba zirebana  n’ubuzima bw’imyororokere(ASRH) no kunywa ibiyobyabwenge.

Dukurikije imibare y’ubu bushakashatsi bwakozwe , ku bijyanye no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kubera kunywa inzoga, 56.1% by’urubyiruko rwabajijwe ,bari baragerageje inzoga nibura rimwe mu buzima bwabo, 40.5% mu myaka 12 ishize  na 31,6% mu gihe cy’iminsi 30 ibanziriza ubushakashatsi.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here