Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyuma y’imyaka 51 yaraburiwe irengero yongeye guhura n’umuryango we

Nyuma y’imyaka 51 yaraburiwe irengero yongeye guhura n’umuryango we

Ikizamini cy’ingirabuzima-fatizo (DNA/ADN) cyatumye umugore wo muri leta ya Texas muri Amerika yongera guhura n’umuryango we bari bamaze igihe baraburanye, binasoza amayobera yari amaze imyaka irenga 50.

Melissa Highsmith, w’imyaka 53, yashimuswe n’umukozi wo mu rugo wamureraga, amukuye iwabo mu mujyi wa Fort Worth muri Texas mu 1971 ubwo yari afite amezi 22.

Imyaka umuryango we wamaze umushakisha nta cyo yari yaratanze – kugeza ubwo ibipimo bya DNA byoherejwe ku rubuga rwo kuri internet rusuzuma igisekuru bigaragaje ko hari uguhura hagati yabo.

Highsmith, wamaze igihe kirekire azwi nka “Melanie”, ubu arateganya kongera guhindura izina rye.

yongeye guhura n’umuryano we nyuma y’imyaka 51.

Amayobera ku kuntu byagendekeye Highsmith yatangiye mu kwezi kwa munani mu 1971, ubwo nyina, witwa Alta Apatenco, yahaga akazi umukozi wo mu rugo urera umwana, abinyujije mu itangazo ryamamaza ryo mu kinyamakuru cyo muri ako gace.

Uwo mukozi wo mu rugo, ucyekwaho gushimuta uwo mwana, yasezeranyije kumwitaho mu rugo iwabo wa Highsmith.

Nuko aza kuburirwa irengero hamwe n’uwo mwana, bituma umuryango wa Highsmith, polisi n’abategetsi bo muri iyo leta bamushakisha mu gihe cy’imyaka za mirongo.

Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, umuryango we wari urimo gukurikirana amakuru wari wahawe yuko Highsmith yari yarabutswe (yabonywe) muri leta ya Carolina y’Amajyepfo (South Carolina).

Uko kumushakisha byagendaga biva mu mwaka umwe bijya mu wundi, Highsmith – wari uzwi ku izina rya Melanie Walden – ntiyari azi ko hari umuntu n’umwe wari urimo kumushakisha.

Mbere, yibwiraga ko ibikorwa by’umuryango we byo kugerageza kuvugana na we kuri Facebook byari ubutekamutwe.

Intambwe ikomeye mu kumushakisha yatewe ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe.

Ni bwo ikizamini cya DNA cyo ku rubuga 23AndMe rupima igisekuru rwahuzaga abana ba Highsmith n’uwo muryango, rufashijwe n’umukozi ku masano yo mu miryango utarabyigiye, wabafashije gusobanukirwa icyo ibyo bisubizo bivuze (bisobanuye).

Mu butumwa bwo kuri Facebook, uyu muryango wanditse uti: “Kuba twarageze kuri Melissa byatewe na DNA nta kindi.

“Nta ruhare na rumwe rwa polisi cyangwa FBI [ikigo cy’iperereza imbere muri Amerika], urw’ikiganiro [podcast] cy’amajwi kuri internet, cyangwa se kubera amaperereza yacu bwite nk’umuryango cyangwa ibyahwihwiswaga”.

Highsmith n’ababyeyi be bahuye bwa mbere ku itariki ya 26 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe.

Mu butumwa bwo kuri Facebook, umuryango wavuze ko wakoze “ikindi kizamini cyo mu rwego rw’ubutegetsi n’urw’amategeko cya DNA” kandi ko utegereje “icyemezo cya leta cyo guhinyuza abahakanyi bo muri iyi isi”.

Highsmith yabwiye igitangazamakuru CBS gikorana na BBC muri Amerika, ati: “Birandenze.

“Ariko nanone, ni ko kwiyumva neza cyane kubaho ku isi”.

Apatenco, nyina w’amaraso wa Highsmith, yavuze ko atashoboraga kubyemera ko umuryango wongeye guhura nyuma y’imyaka myinshi cyane.

Yongeyeho ati: “Nibwiraga ko ntazongera na rimwe kumubona”.

Nta makuru yatanzwe ku wamushimuse…

Highsmith yavuze ko ubwo yabibazwagaho, umugore wamureze (kurera) – bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo baratandukanye – yemeye ko yari azi ko Highsmith yari umwana washimuswe.

Highsmith yagize ati: “Ibyo byatumye biba impamo”.

Nubwo igihe ntarengwa giteganywa n’amategeko ku gushimutwa cyamaze kurangira, polisi ikorera mu mujyi wa Fort Worth yasohoye itangazo ivuga ko izakomeza iperereza kuri uko kuburirwa irengero kugira ngo imenye uko kwagenze.

Hagati aho, umuryango uvuga ko urimo kugaruza igihe cyatakaye, ukaba urimo kumenyana.

Nk’urugero, abakobwa bavukana na Highsmith babwiye ikinyamakuru The Washington Post ko ateganya gusubiramo ibirori by’ubukwe bwe n’umugabo we wo muri iki gihe kugira ngo se w’amaraso ashobore kumukimbagirana amufashe ukuboko mu rusengero.

Yabwiye CBS ati: “Umutima wanjye ubu uruzuye kandi usendereye imbamutima nyinshi. Ndishimye cyane, cyane”.

 

Src: BBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here