UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Uncategorized Amagare ari muri UCI 2025 ntasanzwe, dore imivuduko yo hejuru ariho
Uncategorized

Amagare ari muri UCI 2025 ntasanzwe, dore imivuduko yo hejuru ariho

Mu isiganwa ry’amagare umuvuduko ni ingenzi, iyi ni yo mivuduko 5 iri hejuru imaze gufatwa n’umukinnyi muri iyi shampiyona y’Isi y’amagare irimo kubera mu Rwanda.

1. Maxime Decombre /France (MU – ITT – 22/9) 100 Km/h

Maxime wegukanye umwanya wa gatatu mu basore batarengeje imyaka 23, yamanutse i Nyanza ajya Kicukiro Centre afata umuvuduko wa Km 100 ku isaha, yamazeho amasegonda 5.01.

2. Jonas Walton/ New Zealand (MU – ITT – 22/9), we yageze ku muvuduko wa Kilometero 95 ku isaha, aha yari ageze ahamanuka akimara kurenga gare ya Nyanza.

3. Nate Prongle/New Zealand (MU – ITT – 22/9) 92 Km/h

Mu nzira zo gushaka umwanya wa kabiri, Nate yabaye mwiza mu kuzamuka mu mapave ya Kimihurura, ariko yanabaye mwiza mu kumamuka Nyanza ajya Kicukiro Centre aho yafashe Km 92 ku isaha,’ anacomekesha umunya Argentina amukizwa na commissaire.

4. Remco Evenepoel/Belgium (ME – ITT – 21/9) 90 Km/h

Ubwo yari amaze gukata muri ‘rond point yo mu mujyi abona Pogacar imbere ye, Remco yafashe umuvuduko wa Km 90 ku isaha amaze kurenga muri ‘feux rouges’ zo kuri Peyaje, birangira afatiye Pogy mu mapave. Remco yari yabanje gufata Km 83 ku isaha amanuka Nyanza ajya Kicukiro Centre.

5. Jay Vine/ Australia (ME – ITT – 21/9) 88Km/h

Bwana Jay Vine na we yafashe umuvuduko wa Km 88 ku  isaha ava i Nyanza ajya Kicukiro Centre.

Umunyarwanda Tuyizere Etienne yafashe umuvuduko wo hejuru wa Km 83 ku isaha ava i Nyanza ajya Sonatubes, mu gihe mu bagore Marlen Reusser wanegukanye ITT yafashe Km 88 ku isaha ava Nyanza ajya Kicukiro Centre.

Birashoboka ko muri Road Races, umuvuduko munini umukinnyi ashobora kuzafata uzaba uri hagati ya Km 105-120 ku isaha mu kuva ahitwa Norvege berekeza ku mapave yo kwa Mutwe cyangwa se kumanuka ku Muhima bajya Nyabugogo.

Titi Léopold

Exit mobile version