UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru U Rwanda ruhagaze neza mu Karere mu kurwanya ruswa
Amakuru

U Rwanda ruhagaze neza mu Karere mu kurwanya ruswa

I Kigali habereye inama yabaye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Nyafurika wo kurwanya ruswa, uba buri mwaka tariki 11 Nyakanga 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti “Scaling Up the Promotion of Integrity and Anti-Corruption Actions Across Africa”.

Mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku ngamba zo gukumira no kurwanya ruswa, himakazwa ubunyangamugayo mu rugendo rwo gushyigikira ibikorwa byo kurwanya ruswa muri Afurika, yahuje urwego rw’Umuvunyi, Transparency International Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje  ko mu nzego zimwe na zimwe zirimo imyubakire n’imitangire y’ibyangombwa by’ubwubatsi, hakigaragara ibyuho bya ruswa.

Umuvunyi Mukuru, Madeleine Nirere avuga ko n’ubwo hari ahakigaragara ibyuho bya ruswa, u Rwanda ruhagaze neza nubwo rutaragera aho rwifuza.

Ati “Haba ku rwego rw’Igihugu, haba mu rwego rw’Akarere no mu rwego mpuzamahanga, navuga ko duhagaze neza, ariko nanone tutaragera aho twifuza kugera. Ku rwego rwa Afurika u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu, ku rwego rw’Isi ku mwanya wa 41 n’amanota 58%, naho ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba rukaza ku mwanya wa mbere mu bihugu 182 biba byagenzuwe”.

Umuvunyi Mukuru akomeza agira ati “Muri serivisi z’imyubakire usanga abantu benshi bashaka kubaka, bagashaka ko dosiye zabo zihuta, hakaba n’abatinza dosiye babishaka zikamara amezi bakubwira ngo uzagaruke ejo, bagasiragiza umuturage. Kutubahiriza amategeko na byo bituma ruswa itangwa, ugasanga umuntu yubatse adakurikije igishushanyo mbonera, cyangwa atatse uruhushya, icyo gihe akagira uruhare mu gutanga ruswa kugira ngo abone serivisi atari akwiye”.

Ubushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu Karere mu kurwanya ruswa

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Appollinaire, muri raporo yamuritse muri Gashyantare uyu mwaka, yavuze ko nubwo iri zamuka rishimishije, hakiri imbogamizi aho abaturage bagisabwa ruswa mu itangwa rya serivisi zimwe na zimwe.

Ati “Haracyari aho ruswa igaragara, ariko igishimishije ni uko inzego za Leta zikomeje gufatanya natwe mu kuyirwanya, kuko ruswa ari ikibazo kigira ingaruka ku iterambere”.

Raporo nshya ya Corruption Perceptions Index (CPI) 2025 yakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International), igaragaza ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu kurwanya ruswa, aho rwaje ku mwanya wa gatatu muri Afurika, no ku wa 41 ku rwego rw’Isi, rufite amanota 58%.

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, rukomeje kuza imbere mu kurwanya ruswa, mu gihe ibihugu ruturanye na byo bigifite amanota ari hasi, birimo Tanzania (40%), Kenya (30%), Uganda (25%), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (20%) n’u Burundi (17%).

Ni inama yahuje inzego zitandukanye ziganjemo izirwanya ruswa

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version