Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko bitarenze ukwezi kumwe, u Rwanda ruzakira toni 40,000 z’ibikomoka kuri Peteroli rwatumije, bikazaza biturutse ku cyambu cya Tanga mu gihugu cya Tanzaniya.
Uyu ni umusasruro w’amasezerano u Rwanda ruherutse kugirana n’ibihugu bya Tanzania ndetse na Kenya, arebana no gutumiza ibikomoka kuri peteroli, bikaba byanyuzwa ku byambu by’ibi bihugu bityo bikoroha kubigeza mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva, yagarutse ku by’aya makuru kuri uyu wa Kane tariki 9 Nyakanga 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko uko u Rwanda ruhagaze mu mibereho y’abaturage.
Amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Kenya, avuga ko ruzajya runyuza ibikomoka kuri Peteroli ku cyambu cya Mombasa, rukanifashisha ibikorwa remezo by’iki gihugu birimo imiyoboro yabugenewe ibigeza i Eldoret, ari na ho u Rwanda rubifatira, bigapakirwa amakamyo abigeza mu gihugu.
Aya masezerano yasinywe n’impande zombi, avuga kandi ko u Rwanda ruzajya rwifashisha ububiko bwa Kenya, mu gihe ruzaba rutaratwara ibyo bikomoka kuri peteroli ruzaba rwatumije.

U Rwanda kandi rwasinyanye amasezerano na Tanzaniya, yo gukoresha icyambu cya Tanga, kugira ngo ruzane ibindi bikomoka kuri Peteroli rubigeze mu gihugu, ndetse bikavugwa ko kuri iki cyambu buri kwezi hazajya hagera ibikomoka kuri peteroli, bizahita bikomereza mu Rwanda, izo nzira rero ziziyongera ku zisanzwe zinyuzwamo ibikomoka kuri peteroli, zishobora kuzatuma igiciro cyabyo kimanuka, nk’uko Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yabivuze.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (Rwanda National Energy Company/RNEC), cyasinyanye amasezerano n’ikigo cyo muri Tanzania, Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP), agamije gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Tanga, igikorwa cyabaye ku itariki 4 Nyakanga 2026, ayo masezerano akaba agiye gutanga umusaruro mwiza.
Jean Claude Munyantore