Home IMYIDAGADURO Amavubi nyuma ya Covid-19 yihanije Africa y’epfo

Amavubi nyuma ya Covid-19 yihanije Africa y’epfo

Nyuma na mbere gato y’umwaduko wa COVID-19, amavubi makuru (sinior) yari yaratandukanye n’intsinzi, gusa ubu iri mu makipe afite intsinzi.

Mu itsinda ririmo ibihangange ku mazina nka Nigeria na Africa y’epfo, bari guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi, ninaryo tsinda Amavubi aherereyemo.

Gusa Amavubi yaherukaga intsinzi y’ihanije ibirwa bya Seychelles 2019, yaje gutsibda Africa y’epfo ibitego 2 bituma ikipe y’igihugu Amavubi yegera intebe yibihangange yicara ku mwanya wa mbere.

Ibitego by’Amavubi byose byabonetse mu gice cya mbere bitsinze na Nshuti Innocent wafunguye amazamu Mugisha Gilbert, ahita yungikanyamo icya kabiri basoza igice cya mbere bemye.

Niyo ntsinzi Amavubi abonye nyuma ya COVID aho amavubi yaramaze imyaka irenga Ibiri nta ntsinzi. Uyu mwanya wa mbere u Rwanda rwagiyeho rurawumaraho amezi hafi arindwi dore ko iyi mikino izagaruka mu mpenshyi y’umwaka utaha wa 2024.
Ku rutonde rwa FIFA urwanda rubarizwa ku mwanya 140 mugihe Africa y’epfo iri ku mwanya wa 64 ikaba ku wa 13 muri Africa.

Nsengiyumva Jean Marie Vianney

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here