Home AMAKURU ACUKUMBUYE Amwe mu makosa y ingenzi atuma wirukanwa ku kazi n’uburyo wayirinda

Amwe mu makosa y ingenzi atuma wirukanwa ku kazi n’uburyo wayirinda

Kwirukanwa mu kazi ni imwe mu nkuru isharirira buri mukozi cyane ko muri ibi bihe akazi ari ak’ibura. Kwirukanwa mu kazi kandi birababaza iyo uwirukanwa atazi mu by’ukuri icyo azize.

Nubwo umuntu ashobora kwirukanwa ku mpamvu zitamuturutseho, hari ababyikururira bakora amakosa atakagombye gukorwa.  Ayo makosa ni yo twaguteguriye uyu munsi kugira ngo niba udashaka kwibona uzenguruka ahantu hose usaba akazi, uyamenye kandi uyagendere kure.

1.Gusiba akazi

Gusiba akazi bikabije bituma werekwa umuryango usohoka mu kazi. Mu bintu byose umukozi yirinda, harimo no kwirinda gusiba akazi atabifitiye uruhushya ruturuka ku mukoresha. Waba unaniwe, urwaye cyangwa ufite ikindi kibazo cyakubuza kujya ku kazi, ugomba kubimenyesha umukoresha akaguha uruhushya rukwemerera gusiba akazi. Bitabaye ibyo, akazi ntiwakamaramo kabiri.

Indi ngeso abakozi bakunda kugira ni ukuza ku kazi kugira ngo babone ko yaje, hanyuma akaza kuva ku kazi amasaha atarangiye, akagenda atavuze kandi ntiyongere kugaruka. Uyu na wo ni umuco umukoresha atapfa kwihanganira. Iyo abikuboneho kenshi arakwirukana kuko aba yagutakarije icyizere.

2.Kudatanga umusaruro uhagije

Kutuzuriza inshingano zawe ku gihe cyangwa ngo ukore ibyo ugomba gukora mu gihe runaka ni kimwe mu byakuzanira ibibazo. Ibi bizatuma udatanga umusaruro uhagije mu kazi urimo. Ushobora guhabwa andi mahirwe yo kwisubiraho ariko nanone bisaba gukora cyane kugira ngo ukosore ibitari byagenze neza. Kutabikosora nabyo biri mu byakwirukanisha.

3.Gukererwa ku kazi

Gukererwa mu kazi nabyo biri mu bitihanganirwa n’abakoresha. Ushobora gukererwa inshuro nyinshi ukanababarirwa kenshi, ariko iyo utagaragaje ubushake bwo kwikosora birangira wirukanwe. Zirikana ko umurimo ari kare maze wirinde icyaguteranya n’umukoresha wawe unongere umusaruro w’ibyo ukora.

4.Gukoresha nabi imitungo y’ikigo ukorera

Abenshi bagwa muri uyu mutego aho usanga bashaka gukoresha umutungo w’ibigo bakorera mu nyungu zabo bwite. Ni byiza kwirinda kugwa muri iki kigeragezo kuko ubwo bizakugaragaraho, nta kabuza uzahabwa ibaruwa igusezerera ku kazi. Koresha imitungo icyo yagenewe gukoreshwa. Wigira ibyo ugurisha abakiriya kandi bitangirwa ubuntu, wigira ibyo utangira ubuntu kandi bigurishwa. Irinde gukoresha imitungo y’ikigo ukorera mu buryo bunyuranyije n’inyungu zacyo.

5.Kutagirana umubano mwiza n’abandi bakozi

Ibintu byose bigenda neza muri ubu buzima iyo tubanye neza na bagenzi bacu baba abo dufite icyo duhuriyeho cyangwa se tutagifite. Iyo bigeze mu kazi, hakenerwa ko abakozi bahuriza hamwe bagasenyera umugozi umwe. Niba utumvikana na bagenzi bawe ntimuzabasha gukorana ngo mugire icyo mugeraho. Ahubwo aha habamo no gusuzugurana. Niba ushaka ko akazi kawe kagenda neza, girana umubano mwiza na bagenzi bawe. Uretse no kukurinda kwirukanwa, bizatuma utarambirwa akazi cyangwa ngo winubire kuhaba kandi hari abo mutabyumva kimwe.

Umukoresha wawe aramutse abonye ko udafite ubushobozi bwo gukorana n’abandi, iyi yaba impamvu ifatika yo kukwirukana.

6.Kutubaha/kudaha agaciro umukoresha wawe

Ntukigere wereka umukoresha wawe uruhande rwawe rubi. Niba hari ikitagenda neza, kimubwire mu buryo bumwubashye utagaragaza guhangana. Aha, azaguha umwanya mukiganireho kandi akenshi bizarangira mufashe umwanzuro uborohereza mwembi.

Ibi ntibivuze ko ugomba kuba imbata ye. Bivuze ko ugomba kumenya uko witwara ukanamenya ururimi ukoresha igihe muri kumwe.

7.Kugira imyitwarire mibi

Uretse no mu kazi, imyitwarire mibi nta hantu na hamwe itakugwa nabi. Ibi birajyana no kwakirana inshingano zawe zose umutima utuje ukazikorana umutima mwiza. Rekera aho kubonera ibintu byose mu nguni y’ibidashoboka. Aba bantu bahora bumvisha abandi bakozi ko ibintu bidashoboka kandi bakaba batanatanga ibitekerezo by’ibyashoboka. Gerageza ukorane imbaraga, cyane ko nta kinanira umutima ushaka. Igihe wiyeretse umukoresha nk’umuntu uhora abona ko ibintu byose bidashoboka, akakubonaho indi myitwarire mibi, kukwirukana bizoroha kuko bene abo bantu batajya boroherwa no kugeza ibigo bakoramo ku ntego byihaye.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here