Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umugabo yogoshe imisatsi y’umugore we bihuruza Polisi

Umugabo yogoshe imisatsi y’umugore we bihuruza Polisi

Bablu Mondal umugabo w’imyaka 35 y’amavuko yafashe umwanzuro wo kwogosha imisatsi y’umugore we nyuma yo gusanga imisatsi mu muceri n’amata bari bamuteguriye byo kurya.

Uyu mugabo yafashe iki cyemezo atagishije umugore we inama, ahubwo yahise amufata ku mbaraga atangira kumwogosha, ibi nibyo byateje imvururu kugeza ubwo abakozi bahitwa Joypurhat bahise bahuruza Polisiyo muri ako gace.

Polisi yahise ita muriyombi Bablu mu kubangamira umugore , igaragaza ko uyu yakoze amakosa kuko umugore afite uburenganzira ku musatsi we, kuwutunga cyangwa kuwogosha.

Abahuruje Polisi ndetse n’ababonye iki gikorwa kiba bavuze ko ibi ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bagomba gukanira uyu mugabo urumukwiye.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here