Ikipe ya APR yatsinze Police FC ibitego 3 -0, mu mukino w’umunsi wa 10 wa BK Pro League 2026-2027, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2026, bituma iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikomeza kwigira imbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
APR FC yatangiranye umukino imbaraga zidasanzwe ubona ko ishaka amanita atatu, byaje nokuyihira kuko yafunguye amazamu ku munota wa mbere ku gitego cyatsinzwe na William Mel Togui, wari uhawe umupira na Cheick Djibril Ouattara ukarenga umunyezamu Niyongira Patience.
Ku munota wa gatatu, APR FC yabonye penaliti yaturutse ku ikosa Ndayishimeye Dieudonné yakoreye Aman Michel, maze Cheick Djibril Ouattara arayitera ariko umuzamu wa Police FC, Niyongira Patience ayikuramo ntiyagira icyo itanga.
APR FC yakomeje gukina neza, ndetse na Police FC ishaka igitgo cyo kwishyura, ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari cya 1-0 cya APR FC.

Ku munota wa 66, APR FC yabonye igitego cya kabiri, cyatsizwe na kapiteni Cheick Djibril Ouattara n’umutwe, ku mupira yari ahawe na William Mel Togui, nyuma y’ubusatirizi bukomeye bwatinze imbere y’izamu rya Police FC.
APR FC ntiyigeze yorohera Police FC kugeza ku munota wa nyuma, kuko Ouattara yongeye gutsinda igitego ku mupira yakiriye uvuye kwa Hakim Kiwanuka, kiba kibaye icya gatatu cya APR FC, ndetse n’icya kabiri cy’uyu rutahizamu muri uyu mukino wanarangiye ku ntsinzi ya APR FC y’ibitego 3-0.
Gutsinda uyu mukino kuri APR FC byatumye ifata umwanya wa gatandatu n’amanota 14 mu mikino itandatu imaze gukina, naho Police FC yo iri ku mwanya wa 17 n’amanota arindwi mu mikino 10 imaze gukina, bigaragara ko isabwa imbaraga nyinshi kugira ngo igaruke neza muri shampiyona.
Mu yindi mikino yabaye, Gicumbi FC yatsinze Bugesera FC 2-1, Eteincelles FC itsinda Gasogi United 4-1 naho Musanze FC igwa miswi na Al-Merriekh SC 0-0.
Indi mikino isoza umunsi wa 10 wa shampiyona irakomeza kuri iki cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2026.