Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ryatangaje ko akanama gashinzwe ubujurire kemeje ko Senegal ‘ifatwa nk’iyatsinzwe ku mukino wa nyuma’, bityo intsinzi yayo y’igitego 1-0 yabonye mu minota y’inyongera ihinduka intsinzi ya 3-0, ihabwa igihugu cyakiriye amarushanwa, ari cyo Maroc.
Nyuma, Senegal yatangaje ko izajurira icyo cyemezo, ariko ntiyagaragaje aho izajuririra. Imwe mu nzira ishoboka ni Urukiko Nkemurampaka rw’Imikino (CAS), rufite icyicaro i Lausanne mu Busuwisi, rukaba ari urwego rwigenga rukemura amakimbirane ajyanye n’imikino, binyuze mu bukemurampaka cyangwa ubwumvikane.
Mu mukino wa nyuma wabaye ku itariki ya 18 Mutarama i Rabat, abakinnyi ba Senegal bayobowe n’umutoza Pape Thiaw, bavuye mu kibuga bigaragambya mu minota y’inyongera bamaze iminota 15 bahagaze, ndetse n’abafana bagerageje kwinjira mu kibuga, nyuma y’uko Maroc ihawe penaliti yo mu minota ya nyuma itaravuzweho rumwe.
Igihe umukino wongeye gutangira, rutahizamu wa Maroc Brahim Diaz yateye penaliti mu buryo bumenyerewe bwa gihanga buzwi nka ‘Panenka’, ariko umunyezamu Édouard Mendy ayikuramo bitamugoye, Senegal ahubwo iza kubona igitego rukumbi muminota y’inyongera cyanayihesheje insinzi muri uwo mukino.
Umwuka mubi ariko wari wamaze kuzamuka muri stade kubera ko Senegal yari imaze kwangirwa igitego, iminota mike mbere y’uko Maroc ihabwa penaliti.
Ku munota wa kabiri w’inyongera, igitego cyasaga n’icyari guha Senegal intsinzi cyanzwe kubera ikosa ryakozwe na Abdoulaye Seck, ariko amashusho ya televiziyo yerekanye ko nta gukoranaho gukomeye kwabaye kuri myugariro wa Maroc Achraf Hakimi.
Nyuma y’uko abakinnyi ba Senegal bavuye mu kibuga, kugaruka kwabo kwasaga n’aho kwatewe n’uguhendahenda kwa rutahizamu w’icyamamare Sadio Mané, wasabaga ko barangiza umukino.
Mu iburanisha rya mbere ry’imyitwarire, CAF yaciye amande arenga miliyoni imwe y’Amadolari abakinnyi n’abayobozi ba Senegal na Maroc, ndetse inabaha ibihano, ariko isiga ibyavuye mu mukino nta gihindutse insinzi ikomeza kuba iya Senegal.
Myugariro wa Senegal Moussa Niakhaté, yashyize kuri Instagram ifoto afite igikombe, ayiherekeresha ubutumwa bugira buti: “Nimuze mukijyane! Mwarasaze!”
Mu butumwa bundi busa n’ubwo, myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso El Hadj Malick Diouf yongeyeho ati: “Si byo nari ntegereje, iki kintu ntikikigiye ahandi.”
Icyemezo cyiswe “Ikimwaro kuri Afurika”
Abdoulaye Seydou Sow, umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Senegal, yatangaje ko iryo shyirahamwe rizatanga ubujurire.
Yagize ati: “Iki cyemezo ni akarengane gakabije kadashingiye ku mategeko na gato. Twumvaga ko akanama kateranye ngo gashyire mu bikorwa amategeko, naho kari kaje gushyira mu bikorwa amabwiriza bahawe.”
CAF yifashishije ingingo ya 82 y’amategeko agenga iri rushanwa, kugira ngo isobanure uwo mwanzuro wafashwe ku rwego rw’ubujurire, nubwo itari yakoreshejwe mu iburanisha rya mbere.
Itegeko rigira riti: “Niba, ku mpamvu iyo ari yo yose, ikipe ivuye mu irushanwa cyangwa ititabiriye umukino, cyangwa yanze gukina cyangwa ikava mu kibuga mbere y’uko umukino urangira mu buryo busanzwe itabiherewe uburenganzira n’umusifuzi, ifatwa nk’iyatsinzwe kandi igahita isezererwa burundu mu irushanwa irimo.”
Nubwo bimeze bityo, umwanzuro w’ubujurire wagaragaye nk’uwarenze ku bubasha bw’umusifuzi, bwo gufata ibyemezo ku bireba ibyabereye mu kibuga.
Icyemezo cyafashwe ku wa kabiri tariki 17 Werurwe 2026, giha Maroc igikombe cyayo cya mbere cya Afurika kuva mu 1976, kandi kibuza Senegal kwegukana igikombe cya kabiri, ndetse n’icya kabiri mu marushanwa atatu aheruka, nyuma yo kwegukana n’icyo mu 2021.
Amakipe azitabira Igikombe cy’Isi
Ubujurire ubwo ari bwo bwose Senegal yashyikiriza Urukiko Nkemurampaka rw’Imikino (CAS), busanzwe bufata hafi umwaka kugira ngo bufatweho umwanzuro, bigaragara ko ari igihe kirekire, kuko amakipe yombi azaba yamaze gukina Igikombe cy’Isi cya 2026, kizakirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
Senegal yashyizwe mu itsinda rimwe n’u Bufaransa, Noruveje ndetse n’ikipe izatsinda mu mikino ya kamarampaka ishobora kuba ari Iraki. Imikino izahuza Senegal n’u Bufaransa na Noruveje izabera kuri stade ya MetLife iri hafi ya New York.
Maroc yashyizwe mu itsinda ryo gukina na Brésil, Écosse na Haïti, umukino wayo wa mbere ukazaba kuri stade ya MetLife ihuriyemo na Brésil.
Ku buyobozi bw’umutoza Walid Regragui mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, Maroc yabaye ikipe ya mbere yo muri Afurika igeze muri kimwe cya kabiri (1/2) cy’irushanwa.
Regragui yeguye ku mirimo ye mu byumweru bibiri bishize nyuma yo kunengwa cyane kubera kutegukana igikombe cya AFCON, avuga ko “ikipe ikeneye impinduka nshya mbere y’Igikombe cy’Isi.”
Keretse niba Senegal itsinze ubujurire, naho ubundi Maroc izajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa igihangange cya Afurika.
Titi Léopold

Leave feedback about this