Toni 8.500 z’imiti ya antibiyotike iboneka mu nkari zacu zanduza imigezi buri mwaka
Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, hafi kimwe cya gatatu cy’imiti ya Antibiyotike ikoreshwa ku isi yose isohoka mu mubiri w’umuntu ikajya mu migezi, igatera umwanda. Uyu mwanda wiyongera kandi ku wundi uva mu miti itangwa mu bworozi bw’amatungo hamwe n’uw’ibisigazwa by’inganda zikora iyo miti (nk’uko bivugwa n’ishuri rya McGill). Nubwo ikoreshwa ry’imiti yica udukoko ritiyongereye cyane hagati