Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19 : Abashoferi b’amakamyo b’abanyarwanda bari guhohoterwa muri Tanzania babasaba gusubira iwabo...

Covid-19 : Abashoferi b’amakamyo b’abanyarwanda bari guhohoterwa muri Tanzania babasaba gusubira iwabo bakabasigira coronavirus yabo. Video :

Abashoferi batwara amakamyo bo mu Rwanda bari guhohoterwa mu gihugu cya Tanzaniya, babasaba kuguma iwabo aho bagaragaza ko mu Rwanda bavuze ko muri Tanzaniya bafite Coronavirus.

Ibi ni ibyatangajwe n’abashoferi b’abanyarwanda bari batwaye ibicuruzwa mu gihugu cya Tanzania, aho bageze ahitwa Benako abashoferi bo muri Tanzania bakigaragambya bitambika abashoferi bo mu Rwanda aho bavugaga ko batabakeneye batagombaga kuza mu gihugu cyabo kirimo Corona.

Muri video igaragaza uko abashoferi babitambitse bari gutambuka ndetse bakabuza abashoferi b’abanyarwanda gutambuka, babasaba kuguma iwabo, abandi nabo bakaguma iwabo bakanigumanirana Corona yabo.

Iyi video yafashwe bari kuvuga bati; “ Buri munsi muvuga ngo muri Tanzania hari Corona, none kuki mutaguma iwanyu ? Abashoferi ba Benako twese twahagurutse ni mugume iwanyu ntimuze iwacu hari Corona. »

Napoleon umushoferi w’umunyarwanda wari utwaye imodoka Purake RAD 057Q yagize ati :

« Abashoferi n’abandi bantu bahari barigaragambije bari kutwirukankana,banyibye ibintu,imyenda narimaze no guforesha amajerekani abiri ya mazutu niyo basigaranye barimo banahondagura cyane imodoka,ariko ni nzima. Na telefoni yanjye barayitwaye n’ijeki. Ibindi ni ibyanjye ibyo nibyo by’imodoka »

Napoleo wari utwaye imodoka ya KESI Investments LTD, bageze naho bamubuza kugenda neza neza ahubwo bakamukinguriraho umuryango bamubwira ko atazi gutwara imodoka yasohoka bakayimutwarira.

Mu yandi mashusho yagaragaye harimo n’izindi modoka(harimo iyambaye RAD 126Y) basabaga ko batazikeneye ahubwo ko bagomba gusubira iwabo mu Rwanda bakabasigira Corona yabo.

Ibi bibaye kandi mu gihe mu mwabwiriza ya RRA yo mu mpera z’ukwezi kwa Mata, yasabye ko ikamyo yajya igira abashoferi babiri, umwe ugeze ibicuruzwa ku mupaka abivanye muri Tanzania n’undi ubikomezanya mu gihe bigeze mu Rwanda. Aho ni ahitwa i Kiyanzi mu Karere ka Kirehe (Kiyanzi logistics platform in Kirehe), ahantu hakora nk’icyambu cyakira amakamyo azana ibicuruzwa aturutse muri Tanzania, ariko bagatanga na serivisi za gasutamo, bakaba bafite ubushobozi bwo kwakira amakamyo 150 ku munsi. Izi ngamba zari zafashwe mu gihe Ministeri y’Ubuzima yari yagaragaje ko ubwiyongere bw’abanduye Covid-19 bugaragara cyane mu bashoferi bambukiranya imipaka no mu bo bakorana.

Reba Video hano:

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here