UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Uncategorized Dore akamaro k’umunyu wa Gikukuru
Uncategorized

Dore akamaro k’umunyu wa Gikukuru

Umunyu gakondo uzwi nka Gikukuru ni ubwoko bw’umunyu w’amabuye karemano (natural rock salt) ukoreshwa cyane mu Rwanda, uzwiho kuba urimo intungamubiri nyinshi ugereranyije n’umunyu usanzwe. Uyu munyu ugaragara mu ibara ry’umukara, umuhondo, umutuku cyangwa ubururu, bitewe n’aho wavuye n’imyunyu iwugize.

Ibikubiye muri Gikukuru:

Harimo Sodium na Chloride (nk’umunyu usanzwe), hakabamo Calcium, Potasiyumu, Magnesium, Umuringa, Zinc, na Chromium.

Akenshi Gikukuru ikoreshwa mu Guteka ibiribwa bikomeye nk’inyama n’ibishyimbo, kugira ngo byihute gushya, icyiza kandi uvura indwara zirimo inkorora, sinezite n’uburibwe bwo mu nda.

Igabanya kandi umunaniro w’ubwonko, ‘migraine’ no gufasha impyiko gusohora imyanda. Gikukuru ishobora kandi gukoreshwa no mu isuku y’amenyo.

Abahanga mu by’imirire bavuga ko Gikukuru ari umunyu mwiza kurusha usanzwe, kuko nta byinshi ukorwaho mu kuwutunganya, bityo uba ugifite intungamubiri ziwugize bitewe n’ubutaka cyangwa amabuye waturutsemo.

Dore ibindi bintu 10 Gikukuru yakoreshwa mu buzima bwa buri munsi

1. Gukaraba mu maso: Ifumbwe ya gikukuru ikoreshwa mu mazi akonje cyangwa ashyushye, kugira ngo ifashe mu kurwanya uduheri no guha uruhu kurabagirana.

2. Kuvura inzara zishwanyuka: Gikukuru ivanzwe n’amavuta y’inka ikoreshwa ku nzara kugira ngo zigume gukomera no kudashwanyuka.

3. Kuvura ububabare bw’amenyo: Koza amenyo ukoresheje gikukuru ikozwe nk’ifu, bifasha kugabanya uburyaryate no gukiza ibisebe byo mu kanwa.

4. Kugabanya umubyibuho ukabije: Abakoresha Gikukuru bavuga ko ifasha igogorwa ry’ibiryo, bigatuma umubiri utabika ibinure byinshi.

5. Koroshya uruhu rukakaye: Isabune yoroheje ikoze muri Gikukuru ifasha uruhu rwumye kugarura ubwiza.

6. Kuvura igituntu cyoroheje n’inkorora y’igihe kirekire: Kuyivanga mu mazi ashyushye ukayanywa cyangwa ukayitsirita, bifasha mu gusukura imyanya y’ubuhumekero.

7. Gukiza umunaniro w’amaguru: Kunyagisha ibirenge mu mazi arimo Gikukuru nyuma y’umunsi w’akazi kenshi, bifasha amaguru kuruhuka.

8. Kuvura iseseme n’impatwe: Ifasha igogorwa rikagenda neza, bigatuma umuntu yisukura imbere mu nda.

9. Kurinda indwara z’uruhu: Ubusanzwe ikoreshwa nk’umuti w’uruhu rwibasirwa n’ibiheri n’ibindi bikomere byoroheje.

10. Kurwanya umwuka mubi mu kanwa: Gukoresha Gikukuru usukura umunwa bifasha gukuraho mikorobi zitera umwuka mubi.

Mu bintu bike bihari karemano, bishobora kugira akamaro kanini mu buzima, Gikukuru ni kimwe muri byo, bityo rero bikwiye kubungabungwa no gukoreshwa neza.

Titi Léopold

Exit mobile version