Abakorera ubucuruzi bw’amatungo magufi mu isoko rya Kabaya mu Karere ka Ngororero, bavuga ko nyuma yo kubakirwa isoko ubu biboroheye, kuko babona aho bacururiza amatungo yabo abayakeneye na bo bakabona aho bayagurira hatunganye.
Aba baturage barabivuga kuko ngo mbere aho baremeraga isoko hari kure y’aho batuye bikabagora kugerayo, ndetse ubundi amatungo agacururizwa mu nzira urigurisha n’urikeneye aho bahuriye bagaciririkanya, bakagurirana cyangwa bakananiranwa.
Nyuma y’aho umushinga PRISM utangiye gukorera mu Karere ka Ngororero ugatanga amatungo magufi, yarororotse aba menshi ku buryo byahise byigaragaza ko hakenewe isoko ryihariye ry’amatungo, ari na byo uwo mushinga washyize mu bikorwa.
Kuri ubu ahubatswe iri soko buri matungo afite ahayo habugenewe acururizwa atavangavanze, bityo n’uje kugura akaba azi aho ashakira itungo akeneye.
Iri terambere abaturage ba Ngororero by’umwihariko mu Murenge wa Kabaya bakarishimira umushinga PRISM, wagize uruhare mu kubaka iri soko.

Ndiramiye Emmanuel, ni umucuruzi w’ihene wagize ati “Iri soko ritarubakwa twacuruzizaga ahantu habi cyane kandi amatugo avangavanze, umuturage uje gushaka itungo ntamenye aho arishakira, ariko iri batwubakiye buri tugo ryose rijya ukwaryo uje akamenya ngo ndagura ihene hariya, intama hariya, inkoko hariya”.
Tuyizere Immaculée umucuruzi inkoko, avuga ko isoko rya Kabaya bubakiwe rikemuye ikibazo cyo kubona aho bagurira amatungo hafi.
Ati “Twaburaga aho tugurira amatungo hafi, kuko ahandi hari isoko hari kure dukora urugendo rurerure, ariko hano ni hafi n’iyo ubanje kujya mu murima uvamo ukaza ukarema isoko”.
Mukunduhirwe Benjamine, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimiye umushinga wa PRISM umaze kugeza kuri byinshi abatuye aka karere.
Ati “Batwubakiye isoko ricururizwamo amatungo magufi mu Murenge wa Kabaya, abaturage iyo bafite aho bagurishiriza amatungo yabo ubukungu burazamuka, cyane ko baba banakorera ahantu heza, n’imisoro ku rwego rw’Akarere ikaboneka mu buryo butagoranye. Iryo soko ryanafashije abaturage gucururiza ahantu hubakiye, bikarinda amatungo yabo gutatana no kuba yakwibwa, bikayarinda kuvunika, kuko iyo ucururiza ahantu hatubakiye n’amatungo ashobora kugira impanuka”.
Yungamo ati “PRISM yadufashije kubona iryo soko kandi turayishimira, byoroheye abaturage aho bajyaga mu masoko ya kure, ubu bakorera hafi bigatuma bagira n’umwanya wo gukora indi mirimo bavuye mu isoko cyangwa mbere yo kurijyamo”.
PRISM ni umushinga uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda binyuze muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).
Mu mwaka wa 2022, umushinga wa PRISM wubakiye isoko ry’amatungo magufi abaturage bo mu Karere ka Ngororero rifite agaciro ka Miliyoni 70, inatanga ingurube ku miryango irenga 400 n’inkoko zigera ku bihumbi 17.
Ibi bikaba bitanga icyizere cyo gutera imbere ku baturage bayabonye, guteza imbere ubukungu bw’Akarere mu kwinjiza imisoro ikomoka ku bucuruzi bw’ayo matungo, bigashimangirwa n’ubwinshi bw’amatungo magufi acururizwa muri iryo soko rya Kabaya bubakiwe na PRISM. Gusa haracyari ubusabe bw’abaturage ko hakongerwa igice gitwikiriye. kuko iyo imvura iguye bagashaka kugama hababana hato.
Mukanyandwi Marie Louise