Home AMAKURU ACUKUMBUYE Dore ibintu 5 abantu bicuza mugihe bari gushiramo umwuka !

Dore ibintu 5 abantu bicuza mugihe bari gushiramo umwuka !

Abantu benshi bakunda kwibaza ndetse bakanajya impaka uko umuntu aba amerewe mu minota ye ya nyuma agiye gushiramo umwuka. Umushakashatsi yagaragaje ibintu 5 abantu bahuriraho bicuza.

Akenshi iyo umuntu apfuye abasigaye baba bavuga ibintu runaka yapfuye adakoze, akenshi berekana ko yihuse iyo ategereza, bagenda berekana ibyo asize inyuma. Burya nawe ngo ashiramo umwuka hari ibintu agaragaza yicuza atakoze uko yagombaga gukora.

Bronnie Ware ni umuganga wo mu Gihugu cya Australie, Wakoze imyaka myinshi cyane kwa muganga, aho yari ashinzwe kwita ku barwayi ku byumweru byabo 12 bya nyuma byo kubaho ku Isi.

Uyu muganga nyuma yo kubana n’abantu benshi mbere y’amasaha yabo make ngo bashiramo umwuka, yasanze hari ukwicuza kwinshi bahuriraho, ari nabwo yabyanditse mu gitabo cyakunzwe cyane, ndetse cyakurikiwe n’ingeri nyinshi yahaye umutwe ugira uti : « Ukwicuza gutanu kuri ku isonga kw’umupfu (Les Cinq Plus Grands Regrets des mourants) »

Muri iki gitabo cye yagaragaje ko hari ukwicuza gutandukanye, aho hari uwicuza ko atakoze imibonano mpuzabitsina ku rwego ruhagije, undi akagaragaza ko atakoze imyitozo ngorora mubiri nk’uko yabyifuzaga, undi,akagaragaza ko hari imbuto agite adasoromye,…Ariko ibihuriweho n’abantu hafi ya bose ni ibi bikurikira :

  1. Kwicuza ko atagize ubutwari bwo kubaho ubuzima yumva yifuzaga kubaho, ahubwo agahitamo kubaho ubuzima abandi bamwifuzagaho ko abaho ;
  2. Kuba umwanya we munini yarawuhariye akazi;
  3. Kuba ataragize ubutwari bwo kugaragaza amarangamutima ye ;
  4. Kuba ataragize umwanya uhagije wo gusabana n’inshuti ze ;
  5. Kuba atarabayeho ubuzima bw’umunezero we.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here