UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Ibidukikije El Niño ishobora kuzatuma 2027 uba umwaka washyushye kurusha indi mu mateka
Ibidukikije

El Niño ishobora kuzatuma 2027 uba umwaka washyushye kurusha indi mu mateka

El Niño ishobora kugira ubukana butigeze bubaho muri uyu mwaka, bikaba byateza ibihe bishyushye bikabije hirya no hino ku Isi. Nk’uko abahanga mu by’ikirere babitangaza, iyi mihindagurikire ishobora gutuma umwaka wa 2027 uba uwashyushye kurusha indi yose yigeze kubaho.

Iyi mikorere ya El Niño, ihuriranye n’ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku Isi buterwa n’ibikorwa bya muntu, ishobora kwerekana uko ubushyuhe bw’Isi buzaba busa n’ubusanzwe mu mpera z’umwaka wa 2030.

El Niño ni iki?

El Niño ni impinduka karemano z’ikirere zituma amazi yo hejuru y’inyanja ya Pasifika iri hagati n’iburasirazuba bw’umurongo wa Ekwateri, ashyuha kurusha ibisanzwe.

Biterwa n’uko imiyaga ituruka iburasirazuba isanzwe isunika amazi ashyushye akaguma mu burengerazuba bwa Pasifika igabanuka by’igihe gito. Ibyo bituma ayo mazi ashyushye azamuka hejuru kandi akimukira iburasirazuba.

Iyo ubushyuhe bw’ayo mazi bukomeje kuba hejuru y’ikigero gisanzwe mu mezi menshi, bitera inkubi y’umuyaga n’imvura nyinshi muri ako gace, bikagira ingaruka ku kirere cyose cy’Isi.

Inzobere Emily Becker wo muri Kaminuza ya Miami, avuga ko ibyo bihindura imiterere y’ikirere ku Isi yose: “hari ahashyuha kandi hakuma, ahandi hakonja kandi hakagwa imvura nyinshi”.

Ingaruka zatangiye kugaragara

Ingaruka za El Niño zimaze kugaragara mu bihugu bimwe na bimwe.

Muri Indoneziya, amapfa amaze igihe kirekire yatumye inkongi z’umuriro zikwirakwira, zitwika ibihumbi n’ibihumbi bya hegitari z’amashyamba n’ubutaka.

Michelle L’Heureux, impuguke mu Kigo cy’Abanyamerika gishinzwe ikirere n’inyanja (NOAA), avuga ko El Niño iramutse ikomeje kugira ubukana bwinshi, Isi ishobora kubona izindi ngaruka zikomeye nk’izi, nubwo atari ngombwa ko zibaho hose.

Ni iki gitegerejwe muri uyu mwaka?

Kugeza ubu, ubushyuhe bw’amazi yo mu gace kitwa Niño 3.4 muri Pasifika, buri hejuru ya dogere 2.6°C ugereranyije n’impuzandengo y’imyaka 30 ishize.

Ibipimo byatanzwe na Climate Brink, bishingiye ku makuru ya NOAA, byerekana ko mu kwezi k’Ugushyingo ubu bushyuhe bushobora kugera kuri 3.9°C, bukarenga kure agahigo ka 3°C kagaragaye mu mwaka wa 2015.

Kubera ko ingaruka za El Niño zigaragara cyane mu mwaka uyikurikira, abahanga bavuga ko 2027 ishobora kuba umwaka ushushye kurusha indi yose.

Abahanga mu by’ikirere Zeke Hausfather na Andrew Dessler, bagereranya ko El Niño izongera ubushyuhe bw’impuzandengo ku Isi hafi 0.3°C mu mwaka wa 2027.

Andrew Dessler, umwarimu muri Kaminuza ya Texas A&M, avuga ati “Ni nk’aho turimo kubona ishusho y’uko ejo hazaza h’ikirere hazaba hameze.”

Yongeraho ko ubushyuhe nk’ubwo bwari butegerejwe gusa mu mwaka wa 2037, iyo hatabaho El Niño ikomeye.

2027 ishobora kurenga dogere 1.7°C

Undi muhanga, Mike McPhaden wo muri Laboratwari y’Ubushakashatsi ku Nyanja ya Pasifika ya NOAA, avuga ko bidatangaje niba mu mwaka wa 2027 ubushyuhe bw’Isi bwaba buri hejuru ya 1.7°C, ugereranyije n’igihe cyabanjirije inganda.

NOAA yatangiye gukoresha uburyo bushya bwo gukurikirana El Niño bwitwa RONI (Relative Oceanic Niño Index), bavuga ko burushaho gutanga ibisubizo byizewe.

Hashingiwe kuri ubu buryo, NOAA ivuga ko hari amahirwe angana na 69% y’uko El Niño yo muri uyu mwaka izaba ari yo ikomeye kurusha izindi zose kuva mu mwaka wa 1950, igihe hatangiraga gukusanywa ibipimo byayo.

Ese ubushyuhe bw’Isi bubifitemo uruhe ruhare?

Abahanga bemeranya ko ihindagurika ry’ikirere riterwa n’ibikorwa bya muntu, ryongera ubukana bw’ingaruka za El Niño.

Ikirere kirimo imyuka myinshi yangiza (greenhouse gases) gitwara ubuhehere bwinshi, bityo imvura ya El Niño ikaba ishobora kuba nyinshi kandi ikangiza kurushaho.

Mu bice bisanzwe byibasirwa n’amapfa, El Niño ishobora kurushaho gukamya ubutaka.

Nubwo hakiri impaka ku bijyanye n’ikorwa ry’uko ihindagurika ry’ikirere ryongera El Niño ubwayo, ibimenyetso biri kwiyongera.

Mike McPhaden avuga ko ubushyuhe bw’inyanja zo mu turere dushyuha butuma imiyaga itera El Niño ihinduka yoroshye guhungabanywa, bityo ibi bigakura vuba kandi bikagira ubukana bwinshi.

Umusozo

Ubushakashatsi bushingiye ku makuru y’ikirere yo mu kinyejana cya 19, ku bipimo by’ibihe byashize no ku ngero za siyansi, bwerekana ko mu kinyejana gishize ubukana bwa El Niño bwiyongereye hafi 10%.

Titi Léopold

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version