UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Ingo Zitekanye Ese wigeze utekereza ku gaciro k’ubuzima Imana yaguhaye?
Ingo Zitekanye Iyobokamana

Ese wigeze utekereza ku gaciro k’ubuzima Imana yaguhaye?

Basomyi bacu dukunda, nk’uko benshi muri twe twemera, Imana niyo muremyi w’ibintu byose byaba
ibyo ku isi, munsi y’isi, mu kirere no mu ijuru. Mu byaremwe byose umuntu niwe waremwe m’uburyo
budasanzwe kuko we ntiyaremwe n’Ijambo gusa nk’uko kubindi biremwa byagenze, ahubwo umuntu we
igihe Imana yamuremaga yakoresheje intoki zayo bwite “Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu
wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima” Itangiriro
2:7. Muri uyu murongo turabona ko umuntu yaremwe mu mukungugu wo hasi kandi ko
yahumekewemo umwuka w’ubugingo buzima mugihe ibindi byaremwe byo Imana yavugaga igikwiye
kubaho hanyuma icyo ivuze kigahita kibaho ako kanya (Itangiriro 1:3-25).
Mubindi biremwa byose biri ku isi umuntu niwe ufite umwuka w’ubugingo buzima yahumekewemo
n’Imana ubwayo. Umuntu niwe ufite ishusho y’Imana muri we nk’uko dusoma mugitabo cy’Itangiriro
ngo “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye umugabo
n’umugore ni ko yabaremye” (Itangiriro 1:27). Umwanditsi w’igitabo cya Zaburi yavuze amagambo
akomeye aho agira ati “Umuntu ni iki ko umwibuka, cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?
Wenze kumugira nk’Imana aburaho hato, Umwambika ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba. Wamuhaye
gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe, Wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye”
(Zaburi 8:5-6). Ikiremwa muntu rero kirakomeye cyane kandi gifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana.
Umuntu ntakwiye gukoresha ubuzima bwe uko yishakiye ahubwo yari akwiye gukoresha ibishoboka
byose ngo abungabunge ubuzima yahawe n’Umuremyi we.
Kubera ko ubuzima (kubaho) butangwa n’Imana nta muntu wari ukwiye kubukinisha uko yishakiye
cyangwa ngo abwonone. Abantu bafite uburenganzira bwo gutegeka isi no gucunga uko bashaka
ibiyiriho byose ariko kandi bakwiye no kwitwararika uko babicunze kuko si umutungo wabo bwite
ahubwo isi n’ibiyuzuye n’iby’Imana ariko yabiragije umuntu ngo abicunge abibyaze umusaruro bituma
Imana ihabwa icyubahiro. Ubuzima ni kimwe mubyo Imana yaduhaye ngo tububungabunge muburyo
buyihesha icyubahiro. Ntaburenganzira dufite bwo kubyonona no kwangiza tubuzima witwaje ko ari
ubwawe bwite. Ngira ngo na leta ubwayo yamagana ndetse igahana abantu bitwara nabi muburyo bwo
kwiyangiza cyangwa kwangiza ubuzima bwa bagenzi babo.
Kubera ko ubuzima buzima umuntu afite abukomora ku Mana, umuntu wese ugerageza kubwonona
cyangwa kubwangiza byanga bikunda aba acumuye k’Umuremyi wabwo. Hari abantu benshi bakunda
kwiyononesha ibiyobyabwenge birimo inzoga, itabi n’ibindi bibwira ko aribwo buryo bwo koroshya
cyangwa kwiyibagiza ibibazo by’ubuzima bafite. Icyo batibuka nuko nubwo umuntu yanywa inzoga
nyinshi ntibikuraho ikibazo afite niba atagishakiye umuti. Nyuma yo kwiyahuza inzoga cyangwa ibitabi,
iyo bigushizemo ugasubiza ubwenge kugihe usanga byabibazo n’ubundi bikiri aho bigutegereje.
Ikibabaje muri iki gihe nuko tumaze iminsi dukunda kumva abantu noneho bo barenza urugero kubera
ibibazo bitandukanye bari gucamo bahitamo kwiyambura ubuzima bakiyahura. Sindi inzobere
muby’ubumenyamuntu cyangwa imitekerereze y’abantu ariko ndahamya ko kugera aho umuntu abona
ko umuti w’ibibazo bye ari uko yakwiyaka ubuzima, aba afite ibibazo bimurenze akaba atagishoboye
gucunga imitekerereze ye, akaba yatakaje ibyiringiro ijana ku ijana kuburyo gupfa bimurutira kubaho.
Muby’ukuri gupfa ntibyari bibi kuko uwavutse wese azapfa (keretse abo Yesu azagaruka bakiriho nibo
bazahindurwa bagasa nawe) ariko ikibi kibabaza ni uburyo umuntu apfuyemo. Hari uwakwibaza ati “ese
umukristo nawe yakwiyahura, igihe yakwiyahura se ibye Imana yabifata ite?” Ku bwanjye navuga ko
umukristo nyakuri atakwiyahura ariko umukristo ku izina no ku idini yakwiyahura. Nkuko navuze

haruguru, ndumva nta muntu wakwiyahura atabitewe no kurengerwa n’ibibazo bikabije cyangwa
agahinda gasaze bimurusha uburemere bwo kwicunga bityo agahitamo kwiyambura ubuzima. Impamvu
mvuga rero ko umukristo w’ukuri atakwiyahura nuko kubizera Yesu niwe karuhura. Ubwe asaba
abaremerewe n’abaruhijwe n’ibibazo by’uburyo butandukanye ko bamusanga akabaruhura (Matayo
11:28). Nibyo ntibivuzeko umukristo atagira ibibazo by’indengakamere, ariko kubwo ukwizera kwe,
ibibazo bye abikorera Yesu bityo we akumva aremurukiwe n’imitwaro y’ubuzima. Umukristo w’ukuri
ibibazo n’agahinda bye azi uwo kubyikoreza kandi Uwo ni umugabo w’intwari, uzi gutabara abaruhijwe
n’isi. Ariko umukristo ufite kwizera kujegajega aramutse arengewe n’ibibazo birashoboka ko
yakwiyahura kimwe n’abandi bose batizera bakibwira ko umuti wanyuma ushoboka ari ukwiyambura
ubuzima. Umukristo nyakuri ahorana ibyiringiro muri Yesu naho umunyantege nke atakaza ibyiringiro
vuba bityo kugera k’urwego rwo kwiyahura birashoboka k’umuntu uvuga ko ari umukristo ariko
adashinze imizi mubyo yizeye.
Nk’uko twabibonye mugutangira iki kigisho, ubuzima butangwa n’Imana ikaba ariyo Mugenga wabwo. Ni
ukuvuga ko kugerageza kubwaka umuntu cyangwa kubwiyaka uburyo bwose byakorwamo ni ugucumura
ku Mana Umugenga wabwo. Rero tudaciye urubanza, umuntu wese wagerageza kwiyambura ubuzima
hatitawe ku mpamvu iyo ari yo yose yaba ibimuteye yaba akoze icyaha cyo kwica. Rimwe mu mategeko
cumi y’Imana ritubuza kwica (Kuva 20:13). Uwiyahuye usibye no kwiyica ubwe, aba kandi agaragaje
ukwizera guke mu mbaraga za Yesu zihindura, aba yatakaje icyizere cy’ubuzima akanagitakariza utanga
ubuzima, aba ahinyuye kandi yangije ishusho y’Imana iri muri we kandi aba yiyanze kandi dukwiye
gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda, aba kandi ahinyuye imbaraga z’Imana zamutabara agashaka
kwikemurira ibibazo. Hari Umwami wishyizeho imibabaro yacu yose uhora yiteguye kutwumva no
kuturuhura imitwaro isi idukorera, uwo ni Yesu Kristo. Yesu uko byamera kose naho atagutura
umutwaro burundu ariko agira uko agenda agabanya uburemere bwawo (umusonga) ku muntu wese
umwizera. Umuntu wese ufite ibibazo bimurenze, akaba afite agahinda gasaze, akaba yaratakaje icyizere
cyo kubaho n’ibyiringiro mu Mana, akwiye kwegerwa n’inkoramutima ze mukamuganiriza,
mukamusengera mukamuba hafi igihe cyose mutamucira urubanza cyangwa mumushinja amakosa
ahubwo mugerageza kumugarurira ibyiringiro no kumusubizamo imbaraga z’umutima no kumwereka
ingero z’uko Imana ifite imbaraga zishobora kuzura n’abapfuye.

Rev. Basebya Nicodeme

Exit mobile version