UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Uncategorized Gicumbi/ Bwisige: Bishimira ko kawa bateye ku misozi inabafatira ubutaka
Uncategorized

Gicumbi/ Bwisige: Bishimira ko kawa bateye ku misozi inabafatira ubutaka

Abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi bari bibasiwe n’imvura, yatumaga batabona umusaruro uhagije kubera imisozi ihanamye, bavuga ko aho batangiriye guhinga kawa byabafashije mu kurinda ibibazo by’isuri binyuze mu gufata ubutaka no kubusubiranya.

Aba bahinzi bavuga ko nyuma y’uko umushinga wa ‘Green Gicumbi’ ubafashije kubaha ingemwe y’igihingwa gihangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’isuri, ari yo Kawa, ubu bahinga bakeza bakiteza imbere kuko ubutaka bwabo butagitwarwa n’isuri.

Ndagijimana Jean de Dieu wo mu Kagari ka Gihucye, Umurenge wa Bwisige, yagize ati “Aha hantu n’ubwo twahahingaga hari hahanamye n’imihingire yaho nta cyaheraga, kuko isuri yarazaga n’agafumbire wagerageje kuhashyira igahita igakukumba ikakajyana, ariko aho bahatereye ikawa bagacamo imiringoti, byakuyeho ya suri umusozi warateranye”.

Naho Mukantaganzwa Afissa agira ati” Uyu musozi wari wambaye ubusa kuko icyo twahingagaho cyose isuri yarazaga ikakimanukana, ariko ubu amakawa ateyeho yaduhaye umusaruro kuko yo ishobora guhangana n’isuri n’ifumbire dushyizemo ubu igumamo kuko nta mazi akiyitwara”.

Umusaruro w’ikawa ni mwinshi kuko ubutaka butagitwarwa n’isuri

Mujawamariya Dative wo mu Kagali ka Gihucye, Umurenge wa Bwisige na we ati “Ubu ntabwo ubutaka bukigenda amazi araza akaguma hamwe, ahubwo akagaburira izi kawa ntizume kandi zihinze ku musozi”.

Ntakirutimana Theogene ushinzwe ubuhinzi mu mushinga wa Green Gicumbi, avuga ko umusozi wa Bwisige wari uhanamye imyaka yose bahahinze igatwarwa n’isuri, ariko ubu kawa ihatewe yatanze umusaruro.

Ati “Ukuntu uyu musozi umeze, mbere wari uhanamye cyane ubaho isuri nyinshi, hadatanga umusaruro  harangiritse kubera isuri, kandi iyo ubutaka bwo hejuru bugenda buvaho  bituma imyuka ihumanya ikirere izamuka. Ubu twarwanyije isuri turi gusubiranya ducamo imiringoti, n’urubingo rugiye ruri ku mikingokugira ngo itariduka. Aya mazi agenda agumamo afasha ya kawa bigatuma rwa rusobe rw’ibinyabuzima rugaruka kuko ubutaka bufashwe”

Site ya Gihuke iri mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi iri kuri hegitari 40 zateweho kawa, yibumbiyemo abahinzi 137 bahinga ikawa y’ubwoko bwa RAB C15, hakaba haratewe ingemwe ibibumbi 665.

Mukantaganzwa avuga ko icyo bahingaga cyose isuri yakimanuraga mu gishanga, ariko kawa ziriho zitagitwarwa n’isuri
Ntakirutimana avuga ko umusozi wa Bwisige wari uhanamye utera, ariko ubu ikawa yahatewe yarwanyije isuri

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version