Ingo Zitekanye Ubuzima

ABANA MU KAGA

Buri munsi, hirya no hino ku isi, abana baba mu duce twibasiwe n’intambara bahura n’ibyago ndetse n’akaga karenze uko umuntu yabivuga.
Baba basinziriye bari mu rugo, baba bakinira hanze, baba bari ku ishuri, cyangwa bashaka kwivuza, nta na rimwe baba batekanye.

Baricwa, bagakomeretswa bikabije, bagashimutwa, bagafatwa ku ngufu, ibigo by’amashuri n’ibitaro bigaterwa, ndetse bakanimwa ubufasha bw’ubutabazi bw’ibanze bakeneye byihutirwa kugira ngo babeho.

Umubare w’abana bajya mu kaga bitewe n’impande zihanganye mu ntambara uri kugera ku rwego ruteye ubwoba.

Nk’uko bigaragara muri Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye n’akaga abana babonera mu ntambara n’amakimbirane, mu mwaka wa 2023 wonyine:

Abana 11,649 barishwe abandi barakomereka bikomeye.
Ibi byatewe ahanini n’ikoreshwa ry’ibisasu biremereye, birimo intwaro za kirimbuzi, ibisasu byasigaye biteze nyuma y’intambara, za mine, cyane cyane mu duce dutuwe n’abaturage.

Abana 8,655 bajyanywe mu bikorwa bya gisirikare abandi babikomerekeramo, naho 4,356 barashimuswe.
Ibihugu byagaragayemo ibi bintu cyane ni Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Somaliya, na Nijeriya.
Muri abo bose bagizweho ingaruka, 30% ni abakobwa.
Mu bana bahura n’ako kaga hari ibigenderwaho cyane nk’igitsina, imyaka, ubumuga, ubwoko, idini, uko igihugu gihagaze mu bya politiki, ndetse n’ubukene.

Abana 1,470 bahohotewe binyuze mu gufatwa ku ngufu
Iki nicyo kintu kibi kandi gikabije kidakunda kuvugwa, cyane cyane kubera ipfunwe, gutinya kukivuga, ndetse n’uburangare mu by’amategeko.
Hejuru ya 90% by’abahohotewe ni abakobwa, kuko nibo bahura cyane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetseno gushyingirwa ku gahato, ariko ibibazo nk’ibi bigenda byiyongera no ku bahungu.

Abana 5,205 bimwe ubufasha mu bibazo bahura nabyo
Uku kwimwa ubufasha byazamutseho 32% hagati ya 2022 na 2023. Ibi akenshi bijyana no kwiyongera kw’ibindi bikorwa by’ihohoterwa.
Kuva mu 2024, ibintu byarushijeho kugenda nabi, cyane cyane mu bihugu nka Afuganisitani, Myanmar, na Sudani, bitewe n’amategeko mashya yashyizweho maze asa n’akumira imiryango yagatanze ubufasha.

Abana 1,650 bahuye n’ihohoterwa ryabereye mu mashuri no mu bitaro.
Mu bikorwa by’ihohoterwa 1,846 byagaragaye, ni ukuvga ko habayeho ubwiyongere buri hejuru ya 110%, icyo akaba aricyo gikorwa kibi cyazamutse cyane mu mwaka ushize.
Hagaragajwe kandi ubwiyongere bwa 60% mu gukoresha amashuri n’ibitaro nk’ibirindiro bya gisirikare, haba ingabo z’igihugu cyangwa imitwe yitwaje intwaro.

Icyo bigaragaza

Kurinda abana kujyanwa mu bikorwa bya gisirikare ni inshingano z’ibanze kuri buri wese wifuriza isi ibyiza n’ahazaza heza, namwe mwibaze isi itariho abana.
Uburyo bwiza bwo kubarinda ni ugukuraho impamvu zibashora mu ntambara, zirimo ubukene, ihohoterwa, ubusumbane n’imyigishirize mibi.

Turinde abana icyatuma bahohoterwa cyose, kuko aribo si y’ahazaza

TITI Leopold

Exit mobile version