June 5, 2025
Kigali City - Rwanda
Economy

Gicumbi: Ibiti bivangwa n’imyaka byatumye ubutaka budatwarwa n’isuri

Gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ni gahunda igamije gufasha abaturage kurinda ubutaka bwabo, kurwanya isuri, kurengera ibidukikije, kurinda ikirere, kwirinda ibura ry’imvura, kugira uruhare mu kubona umwuka mwiza no kurwanya ibiza.

Abaturage bo mu Murenge wa Cyumba mu Kagari ka Nyaruka mu Karere ka Gicumbi bafashijwe n’umushinga ‘Green Gicumbi’, mu kubaha ingemwe z’ibiti zivangwa n’imyaka, bavuga ko byabafashije mu gufata imirima yabo ntitwarwe n’isuri, ndetse bakabona ifumbire iturutse ku mababi y’ibyo biti.

Bamwe mu bahinzi baganiriye n’umunyamakuru wa Ubumwe.com, bavuga ko ibi biti byabagiriye akamaro gakomeye mu kubungabunga imyaka n’ubutaka bwabo, no kubaha ifumbire.

Bwimana Anastase wo mu Kagali ka Nyaruka, Umurenge wa Cyumba, yagize ati “Ibiti byaradufashije cyane kuko amababi yabyo iyo ahungutse abyara ifumbire, bikanagababanya na wa muyaga uza ari mwinshi, bityo ntubashe guhuha imyaka”.

Mukandayisenga Florence avuga ko ibiti baterewe na Green Gicumbi byagize akamaro gakomeye mu mirima yabo

Naho Mukandayisenga Florence wo mu Kagali ka Nyaruka, Umurenge wa Cyumba yagize ati “Ibi biti badutereye bidukururira imvura, indi bizana ifumbire mu mirima yacu kuko amababi yabyo ahungukira mu mirima akaboreramo, akavamo ifumbire ifasha imyaka kwera neza”.

Nsanimana Modeste ushinzwe kubaka ubushobozi bw’uwo ari we wese ufite aho ahurira n’umushinga Green Gicumbi, avuga ko ibiti bivangwa n’imyaka byafashije abahinzi.

Ati “Ibiti bivangwa n’imyaka bitanga ubuhehere bw’ubutaka, kuko amababi avaho agwa hasi agatuma ubutaka butuma, bikanatanga ifumbire ubwayo ndetse bikanafata ya myuka mibi ihumanya ikirere”.

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko ibiti bivangwa n’imyaka uretse gufata ubutaka ntibutwarwe n’isuri, ari n’ibyo kurya by’amatugo.

Ati “By’umwihariko kuri site ya Nyaruka abahinzi borozi bakunze ibi ibiti, kuko bigishijwe ko birwanya isuri itwara ubutaka, ariko by’umwihariko ibiti bivangwa n’imyaka bigaburirwa amatungo, bikongera intungamubiri amatungo akagira umukamo mwinshi, bikanavamo imishingiriro yasaza ikavamo n’ibicanwa bifashisha”.

Kagenza avuga ko ibiti bivangwa n’imyaka bifite akamaro ku mirima ndetse no ku matungo

Mu bwoko bw’ibiti bivangwa n’imyaka byavuzwe hejuru byose, bihuriye ku kuba bitanga ifumbire no mu gutuma imyaka ikungahara igakura neza kandi igatanga umusaruro ushimishije. Bifasha mu gutanga igicucu ku myaka iteye hamwe nabyo, bifata ubutaka cyangwa kurwanya isuri, bishobora kuvamo ibiryo by’amatungo, bimwe na bimwe bivamo kandi amakara ndetse hari n’ibikoreshwa mu buvuzi gakondo.

 Hegitari 1,358 z’ubutaka buhingwa, ni zo zateweho ibiti bivangwa n’imyaka bigafata ubutaka.

Abaturage barashima ibyo Green Gicumbi yabagejejeho
Bwimana avuga ko ibiti bivangwa n’imyaka ari ifumbire nziza

Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video