UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Economy Hatangijwe ikoranabuhanga ryo kuvoma amazi ubanje kwishyura
Economy

Hatangijwe ikoranabuhanga ryo kuvoma amazi ubanje kwishyura

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi  isuku n’isukura (WASAC group), cyatangije  ikoranabuhanga ryo kuvoma amazi wishyuye nk’uko bikorwa ku miriro w’amashanyarazi, kigaragaza ko iri koranabuhanga rigiye kugezwa no ku mavomero yo mu ngo.

Ni uburyo bushya bwo gukoza agakarita kuri mubazi y’ikoranabuhanga, maze ukavoma amazi ahwanye n’amafaranga yavuye kuri ako gakarita nubwo ucunga ivomo yaba adahari.

Ubu buryo bushya bugiye gutangizwa nyuma y’igerageza ryo gukoresha ikarita mu kwishyura amazi, ryakorewe ku mavomo rusange 200 yo mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Nyagatare ndetse no mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Abaturage bavoma bakoresheje ikoranabuhanga bagize bati “Iri koranabuhanga ritaraza wazaga kuvoma wasanga uvomesha adahari ukamutegereza ngo akuvomere, ariko aho riziye uzana ikarita ugakozaho ukavoma ukitahira isaha yose ushakiye”.

Undi ati “Byaradufashije cyane kuko ukoza ku cyuma amafaranga akavaho ukavoma, naho mbere umuturage yarazaga agafungura amazi akarara ameneka, ariko ubu udafite agakarita ntiwayafungura”.

Prof. Omar Munyaneza, umuyobozi mukuru wa WASAC Group, avuga ko ubu buryo bugiye gukwirakwizwa mu gihugu hose, kuko bwatanze umusaruro ndetse no mu ngo bukazagezwamo, cyane ko bamaze gutanga isoko ry’uzazana mubazi z’ikoranabuhanga zizifashishwa mu gusimbura izisanzweho.

Ati “Twarabitangiye, turi kubona bikora neza ubu tugiye kubyagura mu gihugu hose, twamaze guhamagara ba rwiyemezamirimo bifuza kubidukorera mu gihugu hose. Uko abaturage bagura umuriro nibyo dushaka no gukoresha mu mazi, ubwo buryo nitubona bugenda neza mu gihe cy’amezi 6 tubyagure tubishyire ku Banyarwanda bose. Ubu tugiye gutangira igerageza rijyanye n’uko twabikoze ku mavomo rusange tukaba tubonye bimeze neza, ubu no mungo tugiye kubikora”.

Omar yakomeje agira ati “Ikintu bizadufasha cya mbere ni ukugira ngo umuturage abashe kwicungira amazi akoresha kuko hari igihe tuza kumuha inyemezabwishyu akavuga ngo ayo mazi ntiyayakoresheje, ugasanga biraduteranya. Ikindi natwe mu kubona amafaranga, bizadufasha kubera ko uzajya ubanza kwishyura ukabona gukoresha amazi. Nawe uramutse ubonye uri gukoresha amazi menshi bizatuma uyacunga.”

Umuntu agiye kujya avoma ari uko yishyuye

Ni ikoranabuhanga rije gufasha abaturage kujya bavoma amazi bishyuye mbere, bitandukanye nk’uko bazaga kubarirwa muri mubazi yaramaze gukoreshwa.

Amavomo rusange asaga 200 ni yo agiye kwifashisha iri koranabuhanga, aho umututage avoma yishyuye mbere. Mu Rwanda hari abafatabuguzi basaga ibihumbi 380.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version