UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Economy Ibigo byahize ibindi mu gutanga serivisi inoze muri 2025 byahembwe
Economy

Ibigo byahize ibindi mu gutanga serivisi inoze muri 2025 byahembwe

Ku nshuro ya 10, ikigo Karisimbi Events, cyongeye kwizihiza indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza, gihemba ibigo 24 byitwaye neza mu gutanga serivisi zinoze mu mwaka wa 2025.

Ibirori by’itangwa ry’ibihembo byiswe Service Excellence Awards byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025. Ibi birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi bakuru b’ibigo, abahagarariye inzego zitandukanye, bose bahuriye hamwe mu kwizihiza udushya, ubunyamwuga no kwiyemeza gutanga serivisi zinoze ku bakiriya.

Emmanuel Mugisha, Umuyobozi Mukuru wa Karisimbi Events, yashimiye byimazeyo abitabiriye ndetse n’abafatanyabikorwa b’iki gikorwa. Yavuze ko iyo myitwarire igaragaza ubudasa, ubufatanye n’ubumwe bigaragara mu muryango nyarwanda w’abacuruzi.

Mugisha yavuze ko intego yo gutanga serivisi inoze atari ukongerainyungu  gusa cyangwa guteza imbere ikigo ku giti cyacyo.

Yagize ati “Ni ugufasha Igihugu cyacu gutera imbere no guteza imbere imiryango, guhanga imirimo no gushyiraho urwego rw’ubunyangamugayo n’ubunyamwuga rutera abandi ishyaka.”

Yunzemo ati “Iyo duha agaciro serivisi nziza, ntituba turebeba abakiriya batugana gusa, tuba tunubaka u Rwanda rukomeye.”

Mu bagaragajwe nk’indashyikirwa harimo Peal Ltd, umwe mu bafatanyabikorwa b’iki gikorwa, wanegukanye igihembo cya Meat Producers of the Year. Iyi kompanyi yashimiye Karisimbi Events ku bikorwa byayo byo guhora ishimira ubunyamwuga n’ubudasa mu rwego rwa serivisi mu Rwanda.

Abahagarariye Peal Ltd bavuze ko ibi bihembo bibongerera imbaraga mu kugendera ku mahame yabo yo gushyira umukiriya imbere, bikabatera ishyaka ryo kurushaho kunoza serivisi no kubaka icyizere ku bakiriya babo.

Ibi bihembo bya Service Excellence Awards by’uyu mwaka, byongeye kugaragaza ko isoko ry’ubucuruzi mu Rwanda riri gutera imbere cyane, ndetse n’amakompanyi menshi akomeje gusobanukirwa ko serivisi zinoze ari zo shingiro ry’intsinzi irambye.

Ibigo byahembwe ni uruganda rukora sima rw’umwaka: Cheetah Cement, uruganda rutunganya inyama rw’umwaka: Peal Ltd (Cooko), Ikigo cy’imari iciriritse cy’umwaka; ASA Microfinance, Ikigo gitanga ibisubizo mu bwubatsi: HOMNA Ltd, Ikigo cy’imyitozo ngororamubiri cy’umwaka: KT Fitness, Aho kwidagadurira h’umwaka: Paddock Lounge, Ikigo gitanga serivisi zitwara ibicuruzwa cy’umwaka: Ceva Interfreight.

Hari kandi ikigo cy’imyidagaduro n’ahantu ho kuruhukira: Kigali Universe, Ikigo gitanga serivisi zo hanze y’igihugu: Mega Global Link, Ikigo cy’ubuzima n’imyitozo ngororamubiri: Goodrich Life Care, Ikigo cy’ingenzi mu bukerarugendo cy’umwaka: Rama Travel Ltd, Ikigo cy’ubutaka n’inyubako cy’umwaka: Dream Property, Ikigo gikora ibinyobwa byo mu gihugu: Shuwa Group Ltd, Ikigo gitanga internet: Canal Box, Ikigo cy’ikoranabuhanga mu buvuzi: Smart Applications, Ikigo gitanga serivisi z’indorerwamo: Eva Opticals

Ibindini Hoteli ntoya y’umwaka: Kigali Delight, Ikigo gitanga ibikoresho byo mu rugo cy’umwaka: Faruki Magazin, Ikigo gishushanya imbere mu nzu: ABFR Cons Ltd, Ikigo cy’ikoranabuhanga mu by’imari (Fintech): Spenn, umuyobozi w’ingendo mu bukerarugendo w’umwaka: Magezi Jean Saveri, Ikigo gitanga serivisi z’isuku: Noza Spaces na Banki y’ubucuruzi: GT Bank.

Exit mobile version