Home AMAKURU ACUKUMBUYE « Imfu z’ababyeyi n’abana zaragabanutse ariko turasabwa kwongeramo imbaraga » Dr. Ndimubanzi...

« Imfu z’ababyeyi n’abana zaragabanutse ariko turasabwa kwongeramo imbaraga » Dr. Ndimubanzi Patrick

Urwanda rurakataje mu rugamba rwo kugabanura imfu z’ababyeyi n’abana aho batangaza ko zizagabanywa zikava kuri 210 bakagera kuri 70 ku babyeyi 100.000, n’imfu z’abana zikava kuri 50 zikagera kuri 25 ku bana 1.000 bavuka

Ibi ni ibyagarustweho n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick, Yabitangaje kuri uyu wa 14 Ukwakira 2019 ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangizaga icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, ku rwego rw’igihugu cyatangirijwe mu karere ka Karongi.

Mu magambo ye yagize ati : « Uyu munsi twahisemo gutangiza ubukangurambaga bwibutsa umuryango uruhare ufite mugukemura ibibazo by’ubuzima. Kwibanda ku buzima bw’umubyeyi n’umwana twibanda cyane cyane ku isuku, no kwipimisha hakiri kare ndetse no kwivuza hakiri kare. Ibipimo Urwanda ruriho si bibi, ariko tugomba kwongeramo imbaraga z’umuryango ababyeyi bombi bafatanyije,ndetse natwe twese turi muri sosiyete,kuburyo imfu z’ababyeyi zizagabanywa nibura inshuro eshatu n’imfu z’abana inshuro ebyiri. »

Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS,mu Rwanda  Dr. Mwinga Kasonde, yashimye u Rwanda ko ruri mu bihugu bike by’Afurika byabashije kugera ku ntego z’ikinyagigumbi, ruba kandi mu bihugu bike by’Afurika byageze ku ntego yo kugabanya igipimo cy’imfu z’abana bari munsi y’imyama itanu mu 2015.

Dr. Mwinga Kasonde

Mu magambo ye yagize ati: « Kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana ntabwo ari ibintu byakwikora, ahubwo bisaba gufatanya n’abaturage. U Rwanda rugomba gukora rufatanyijemo n’abaturage barwo.”

Mukarutesi Vestine umuyobozi w’Akarere ka Karongi, kamwe mu turere tuza imbere mu bipimo biri hasi mu by’ubuzima yagize ati :

« Mu karere ka Karongi, isuku ntabwo iragera ku kigero gishimishije, ariko ubukangurambaga nka buno buba ari nk’ikibatsi baba badushyiriyemo. Tugiye gukomeza twigishe abaturage bacu ko bagomba kugira isuku, mu gihe bonsa, bavuye mu mwiherero…Kugeza igihe tuzagera ku rwego rushimishije. Ndetse n’ibyo kubyarira murugo byose ni uko, ubu turakaza ingamba kugira ngo bajye babyarira kwa muganga ndetse no kwisuzumisha inshuro zose ziteganywa, tunafatanyije n’abajyanama b’ubuzima »

Mukarutesi Vestine umuyobozi w’Akarere ka Karongi

Abaturage nabo bagarutse kubijyanye n’ubu bukangurambaga aho bagaragaje ko ababyeyi bagomba gufata iyambere mu kwita ku bana babyara ndetse n’abagabo bakita ku bagore batwite.

Bisengimana Jean Berchmas utuye mu Karere ka Karongi,Umurenge Mubuga  Akagali Ryarubara Umudugudu Mubuga yagarutse ku bagabo badaha agaciro abo babyaye. Mu magambo ye yagize ati : « Nibyo rwose hari abagabo bigira ba ntibindeba, bakumva ko ibyabo ari Akabari, ibindi bakabiharira abagore nabo batishoboye,ibyo bikagira ingaruka z’imirire mibi. Abo rwose bakagombye kwisubiraho bakamenya ko urugo ndetse n’abana ari inshingano y’umugabo n’umugore. »

Mukarukaka Rose nawe utuye mu Karere ka Karongi, umudugudu wa Karora, Akagali ka Murangara, Umurenge wa Mubuga,umubyeyi w’abana 3 avuga ko nawe hari abantu benshi abona bigira nabi bigatuma abana babo bagira ikibazo cy’imirire mibi :

« Ubundi mbona hari ababyeyi baha agaciro Akabari, ntibite ku bana babo, kuburyo bituma abana babo bagira ubuzima bubi. Kandi mba mbona njyewe nta rwitwazo umuntu ufite amaboko yagira ngo umwana we agire imirire mibi. »

Muri iki cyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana, hazatangwa serivise z’ubuzima zirimo: Gutanga   ikinini cya Vitamini A cya unite 100.000, kirinda ubuhumyi kizahabwa abana guhera ku mezi atandatu kugeza kuri 11, n’ikindi cya Unite 200.000 kizahabwa abana bari hagati y’amezi 12 na 59. Hazatangwa n’ikinini cy’inzoka cya Mebendazole ku bana bafite kuva ku mezi 12 kugeza 59, n’ikinini cya Albendazole ku bana bafite kuva ku myaka 5 kugeza kuri 15.

Umuzenguruko w’ikizigira cy’akaboko kuva ku mezi 6 kugeza kuri 59. Mu karere ka Rusizi by’umwihariko, ku bantu baturiye ikiyaga cya Kivu n’igishanga cya Bugarama, hazatangwa n’ikinini cya Praziquantel kuva ku bantu bafite imyaka 15 kuzamura.

Ubu bukangurambaga ku rwego rw’igihugu bwatangiriye mu Karere ka Karongi mu murenge wa Mubuga, akagari ka Ryaruhanga mu mudugudu wa Mubuga.

nkahatoranyijwe, ariko ni ubukangurambaga burikubera mu gihugu cyose.

 

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here