Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) rizitabirwa n’abacuruzi 400

Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) rizitabirwa n’abacuruzi 400

Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rigiye kuba ku nshuro yayo ya 5, bivugwa ko ubu hamaze kwiyandikisha abantu bagera kuri 400, bazakoresha imyanya 800.

Iri murikagurisha rizatangira kuri uyu wa Kane Tariki 21 Ugushyingo kugeza Tariki 04 Ukuboza 2019, rizaba ari umurikagurisha ribaye ku nshuro ya 5 kandi rizitabirwa n’abantu benshi bakorera mu Rwanda, nkuko byagarustweho na Faustin Karasira, ukuriye ibikorwa mu rugaga rw’abikorera (PSF) Ubwo yari mu nama n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri Tariki 19.

Karasira mu magambo ye yagize ati: « Bizaba ari igihe cyiza cyo kwishimira aho tugejeje ibikorwa bya Made in Rwanda. Hazaba hitabiriye abacuruzi 400 bazaba bakeneye imyanya  800 kuko harimo abazakenera imyanya irenze umwe yo kumurika ibikorwa byabo”

Iri murikagurisha ryateguwe na Ministeri y’Ubucuruzi n’inganda, ndetse n’urugaga rw’abikorera PSF, batangaje ko rizaba riri ku rwego rushimishije kuko hazabamo ibikoresho bitandukanye bikorerwa mu Rwanda kandi byiza.

Karasira yakomeje agira ati: « Muri iri murikagurisha, ku inshuro yambere izitabirwa na film industry (ibijyanye na filimi), ndeste n’ibindi byinshi by’ikoranabuhanga harimo imodoka zikoresha amashanyarazi,za moto,amatelefone,…Ibyo abantu bari basanzwe babona ku bitangazamakuru bitandukanye, bazabibona n’amaso yabo”

Ibi kandi Samuel Kamugisha, Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere Inganda n’abikorera muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yabigarutseho agira ati: “Guverinoma y’Urwanda ibinyujije muri Ministeri ibifite mu nshingano, twiyemeje gukora ibishoboka byose kugeza igihe ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) izaba igeze ku ntego yayo.”

Rutaganda Emmanuel umuyobozi ukuriye ihuriro ry’inganda 40 yagarutse ku mbaraga bashyize mu kuziba icyuho cy’ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ibizanwa mu Rwanda.

“Twishyize hamwe nk’inganda 40, ahanini kugira ngo tuzibe icyuho cy’imyenda myinshi ya caguwa yinjiraga mu Rwanda. Kandi muri iri murikagurisha tuzagerageza kwereka abantu ko imyenda ikorerwa mu Rwanda ihari kandi myiza.”

Ihuriro ry’abikorera batangaje ko ku itariki 3 Ukuboza, hazaba ihuriro ry’abakora ubucuruzi (National Business Forum) yo kuganira uburyo hanozwa ku bikorwa na serivise z’ibikorerwa mu Rwanda.

Karasira yabikomoje agira ati: “Rizaba ari uhuriro ryo kuganira no gufatira hamwe ingamba. Ikindi tuzaba duhuza abikorera n’abanyapolitiki kugira ngo turebe uko ibikorerwa mu Rwanda byakomeza gutezwa imbere. Icyagatatu tuzaba tubamenyesha aho tugeze mu bikorerwa mu Rwanda. Noneho tuzanahemba abazaba baritwaye neza mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda”

Imibare igaragazwa na Ministeri y’ubucuruzi n’inganda igaragaza ko kuva ibi bikorwa byatangira byo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda byatangira, mu mwaka wa 2015,ibyoherwa hanze y’igihugu byiyongereye kuri 69% biva kuri Miliyoni z’Amadorari 559 bigera kuri Miliyoni z’Amadorari 944 mu mwaka wa 2017, mu gihe ibitumizwa mu mahanga byagabutse kuri 4%, biva kuri Miriyari z’Amadorari 1,849 mu mwaka wa 2015, bigera kuri Miriyari z’Amadorari 1,772 mu mwaka wa 2017.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here