Uyu mugani nyarwanda werekana ko iyo umwana yakosheje hari uburyo butandukanye bwo kumuhana, atari ukumukubita gusa. Mu miryango myinshi cyane cyane muri Afurika tumenyereye ko iyo umwana yakosheje akubitwa, mu rwego rwo kumuhana ngo atazongera iryo kosa ukundi. Ndetse no ku mashuri mu bihugu bimwe na bimwe usanga hakiri ikibazo cyo gukosora abana bakoresheje inkoni, nyamara ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko gukubita umwana bitamugiraho ingaruka nziza, ahubwo bishobora kumuzanaho izindi ngeso utari umuziho.
Minisiteri y’Iterambere n’imibanire yo mu gihugu cya New Zeland, yasohoye icyegeranyo cy’itandukaniro hagati yo gukosora umwana (discipline) no kumuhohotera binyuze mu nkoni. Bakomeza basobanura ko hari itandukaniro rinini hagati yo gukosora umwana ufite intego yo kumutoza imico myiza no kumuhohotera.
Igihano cyo ku mubiri (gukubita) ni ugukoresha imbaraga mu kubabaza umubiri atari ugukomeretsa, ufite intego yo gukosora cyangwa kuyobora umwana. Abashakashatsi benshi basanze bigoye gutandukanya ‘guhana mu rwego rwo gukosora n’ihohoterwa’.
Usanga rero bigoye cyane kumenya ko uyu mubyeyi yarimo akosora umwana we cyangwa amuhohotera. Gukosora umwana ni ukumuyobora mu nzira ikwiriye umwereka ko icyo yakoze kitari gikwiriye, ukamufasha kubibona bikazatuma aba umuntu uri ‘responsible’ yarakuze. Kumwigisha indangagaciro na kirazira zo mu muryango na sosiyete muri rusange.
Gukosora biri mu buryo bwinshi: hari gushimira umwana ko yakoze ikintu cyiza, kumushimira ko yaretse ikintu kidakwiriye yakoraga, hariho no gukosora nabi aho ukubita umwana kuko yakoze ikintu kibi utamubajije n’impamvu.
Uku gukosora kubi kwibanda ku gukora icyo wabwiwe kugira ngo ikintu kibi kitakubaho; wenda nko gukubitwa, kwimwa ibiryo n’ibindi. Aha umwana akora ibyo umutegetse kubera ubwoba; na ho gukosora kwiza ni ugufasha umwana kumva impamvu ibikorwa runaka atari byiza, ahubwo iki n’iki ari cyo cyiza; iyo umwana abisobanukiwe abikora umureba cyangwa utamureba kuko yumva impamvu yabyo.
Rero uburyo wahitamo gukosora umwana wawe bwe, menya ko bimugiraho ingaruka mu kazaza.
Dore zimwe mu ngaruka mbi ku mwana warezwe ahanishwa inkoni:
1. Imyitwarire mu bandi(social behavior): Ubushakashatsi bwakozwe na Grogan Kaylor wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka icumi, bwerekana ko ba bana badafite imyitwarire yo kubana neza n’abandi, usanga ari abana bahanishwa ibihano bibabaza umubiri mu ngo zabo.
Umwana wakuze akubitwa cyane usanga aba umunyamahane no mu bandi bana, ahora arwana n’abandi haba ku ishuri cyangwa n’abavandimwe, n’iyo akuze agira ikibazo cy’imibanire n’abandi.
Iyi mico usanga kuri bo baba bumva ko ubuzima babayemo ari ko bikwiye kugenda, iyo umuntu amukoshereje cyangwa batumvikanye agomba kumuhana nk’uko iwabo babigenzaga. Ikibabaje ni uko imyitwarire ababyeyi bibwira ko barimo kumubuza ahubwo baba barimo kumushishikariza kubikora; kuko umwana akora ibyo abona ukora nk’umubyeyi we.
Iyo umwana akosorwa n’igihano kibabaje, na we abikorera abandi kugira ngo bumvikane mu gihe abarusha imbaraga.
2. Mu mitekerereze (cognitive effects): Gukura mu mitekerereze biva mu gusabana n’abandi. Uburyo umwana yiyumvamo abamurera cyangwa ababyeyi, asabana n’urungano rwe mu gukina, asabana na mwarimu we, ibi byose bishobora gutuma umwana yishimira kwiga cyangwa akabyanga.
Gukosora umwana umusobanurira ukoresheje amagambo byagura imitekerereze ye kuko aba abisobanukiwe. Bitandukanye rero niyo umubyeyi cyangwa umurezi akosora umwana akubita gusa nta busobanuro, uwo mwana ntabwo azakora ibyo wamukubitiye kugira ngo utongera kumukubita; ariko nakura azakora n’ibirenze ibyo kuko azaba afite ubwisanzure bwose.
Uzasanga rero ari wa muntu utajya atekereza kuko ikimujemo ahita agikora adatekereje ku ngaruka zabyo cyangawa inyungu bimufitiye. Imitekerereze ye iba iri hasi cyane. Afata imyanzuro ahubutse. Abashakashatsi kandi berekana ko usanga umwana uhanishwa ibihano bikakaye n’imitsindire ye mu masomo iba ari ikibazo.
3. Byangiza imibanire hagati y’umwana n’umubyeyi: Ibi ntabwo ari ibanga umwana uhanishwa ibihano biremereye, usanga nta busabane agirana n’ababyeyi be, kuko aba azi ko ari umunyantege nke imbere y’ababyeyi be, rero aba akeneye umutekano uzanwa no kwiyegerezwa n’umurera, akamwereka urukundo, akamukosora mu rukundo; bitandukanye no gukosorwa n’ibihano bikakaye.
Umwana aba akeneye kumva umutekano we mu marangamutima ye, haba mu rugo ndetse no hanze yahoo, ikaba ari inkingi ikomeye mu gukura k’umutimanama we (conscience). Ubu busabane rero iyo budakozwe, uyu mwana akura gutyo ugasanga mu bugimbi bwe, ntacyo wamubwira kuko na we aba yumva yabaye umunyembaraga, akumva mukwiye guhangana cyangwa byaba ngombwa mwafatana mu mashati.
4. Ubuzima bwo mu mutwe: Umwana rero uhanishwa ibihano bikomeye usanga bimuzanira uburwayi bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe nk’agahinda gakabije, umuhangayiko, ibitekerezo biganisha ku kwiyahura n’ibindi bibazo bitandukanye byo mu mutwe bitewe n’uko umuntu w’intangarugero yari yitezemo urukundo amubereye igisimba.
Ku mwana w’umukobwa usanga akura atigirira icyizere ndetse usanga agira ikibazo cyo kutagira umuntu n’umwe yakwizera ko amufite ku mutima. Ku bana b’abahungu bagira amahane, baba ibirara bitewe n’ibyo baciyemo. Akenshi usanga ibi bibazo bitavurwa, arabikurana, yazagira umuryango we akazavamo umuntu uhohotera abana be cyangwa umufasha we. Ibi bihano rero usanga ari ikandamiza ry’uburenganzira bw’umwana kandi bihanwa n’amategeko.
5. Bituma umwana aba icyigenge: Guhana umwana biba bifite intego yo kumwigisha indangagaciro za sosiyete atuyemo, kugira ngo bimuyobore mu myitwarire ye. Izo ndangagaciro harimo kwitwararika mu kudakora ibintu bibi cyangwa bibangamiye abandi, kwitwara neza, gukosora amakosa wenda aba yakoze n’ibindi nk’ibyo.
Ikibabaje rero ni uko iyo ababyeyi barimo guhana uwana bamukubita, baba bazi ko barimo kumuhugura bakoresheje imbaraga zose ngo atazaba ikirumbo; ntibamenye ko barimo kumuremamo ubwigenge. Aba bana usanga kubera guhanishwa inkoni batigishwa, iyo bakuze bikorera ibyo bashatse ndetse cyane cyane bya bindi bakubitwaga babuzwa. Yewe ubushakashatsi bwerekana ko uretse banakuze, n’iyo utarimo kubareba bakora ibyo wababujije.
Turere abana bacu mu rukundo tubihanganira, kuko umwana si igice cy’umuntu ahubwo ni umuntu wuzuye urimo gukura akazaba ingirakamaro muri sosiyete.
Irene Nyambo
Leave feedback about this