UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Innovate4DigiJobs: Urubyiruko rugiye gufashwa kubona akazi binyuze mu ikoranabuhanga
Amakuru

Innovate4DigiJobs: Urubyiruko rugiye gufashwa kubona akazi binyuze mu ikoranabuhanga

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya (MINICT), ku bufatanye n’Ikigo Rwanda ICT Chamber, Luxembourg AID and Development ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mirimo (ILO), yatangije umushinga ‘Innovate4DigiJobs 2025’, ugamije gufasha urubyiruko kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga, bujyanye n’isoko ry’umurimo no guteza imbere akazi kuri bose.

Ineza Aulolie, ushinzwe uyu mushinga ku ruhande rwa Rwanda ICT Chamber, avuga ko watangijwe hagamijwe guhangana n’ikibazo gikomeje kugaragara cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Ati “Imibare iragaragaza ko n’ubwo benshi barangiza amashuri, kubona akazi bikiri ingorabahizi; abashaka kwihangira imirimo na bo bahura n’imbogamizi zo kubura igishoro. Dushyigikiye ba rwiyemezamirimo bato kugira ngo nabo babashe guha urubyiruko akazi”.

Ineza avuga ko kugira ngo babigereho, bagomba gukorana n’inzego zisanzwe zifitanye isano n’iterambere ry’urubyiruko.

Ati “Turimo gutoranya ibigo n’ubucuruzi buto busanzwe bufasha urubyiruko kugira ngo tubugezeho inkunga izabafasha kwagura ibyo bakora. Niba uyu munsi bafasha abantu 20, dushaka ko bagera kuri 50, no mu turere twinshi.”

Aho umushinga uzakorerwa n’impamvu ariho hatoranijwe

Umushinga uzatangira gukorera mu turere icyenda: Huye, Kayonza, Musanze, Gasabo, Nyagatare, Nyarugenge, Rubavu, Ruhango na Rusizi. Hatoranyijwe kubera ubwinshi bw’urubyiruko no kuba harimo ibigo by’amashuri bifatwa nk’isoko y’ibitekerezo bishya.

Ineza yashimangiye ko intego ari ugufasha urubyiruko kugira ubumenyi bufite agaciro ku isoko ry’umurimo, kandi ibigo bitoya bikagira ubushobozi bwo gutanga imirimo myinshi.

Ati “Mu mashuri hakunze kubonekamo abanyeshuri bafite ibitekerezo byihariye, bazi neza ibibazo byugarije bagenzi babo kandi bashobora gutanga ibisubizo. Ni yo mpamvu dusaba amashuri gutanga imishinga y’abanyeshuri kugira ngo ihabwe inkunga”.

Dr. Habimana Alphonse, Umuyobozi w’ishuri rya Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy (KETHA), yashimye uyu mushinga, avuga ko uje kubafasha kunoza gahunda yo guhugura urubyiruko.

Ati “Hari ibikoresho twaburaga byari bikenewe mu gutanga ubumenyingiro, uyu mushinga uzatwongerera ubushobozi, dushyire ku isoko abanyeshuri bafite ubumenyi bujyanye n’icyo rikeneye”.

Ubuyobozi bw’uwo mushinga bugaragaza ko bushyize imbere imishinga izagira ingaruka z’igihe kirekire, aho buteganya gushyigikira imishinga izamara nibura imyaka 5 cyangwa 10, aho kwita ku bigamije gusa gusohoza gahunda z’amezi make.

Fatima Sirelkhatim, ushinzwe uyu mushinga ku ruhande rwa ILO, yavuze ko intsinzi y’uyu mushinga izashingira ku bufatanye buhamye.

Ati “Iki ni igihe cyo kwishyira hamwe, abikorera, inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta, tugashakira hamwe ibisubizo byo guhanga imirimo biciye mu ikoranabuhanga rifunguye kandi ridaheza”.

Yanavuze ko kugeza ubu, urubyiruko rugera kuri 700 rwo mu turere twa Rusizi, Musanze na Huye rumaze kungukira ku mahugurwa y’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, ndetse abandi 200 biteganyijwe ko bazarangiza amahugurwa mu mwaka wa 2025, binyuze muri porogaramu nshya yateguwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

Arsène Furaha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Ecoute-moi ukorera mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Goma), yavuze ko uyu mushinga uje kubafasha gukomeza gufasha urubyiruko rufite impano.

Ati “Twafashije abasaga 500 mu turere twa Rubavu, Musanze no muri Goma. Uyu mushinga ugiye kudufasha gukomeza kugera kuri benshi dufite twifuza gufasha kubona icyerekezo ku byo bakora.”

Uburyo bwo kwiyandikisha n’ igihe ntarengwa cyo kubikora

Urubyiruko ndetse n’ibigo bifite imishinga, by’umwihariko ibikorera mu turere icyenda twatoranyijwe, bashishikarizwa kwiyandikisha bitarenze tariki 27 Kamena 2025. Gusaba bikorwa binyuze ku rubuga rwa Rwanda ICT Chamber, aho bisabwa kujya mu gice cya ‘Our Work  Projects Innovate4DigiJobs’, umuntu agasomwa amabwiriza yose yo kuzuza.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version