Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kicukiro : Tuyishime ukora imitako mu budodo, avuga ko icyambere ari ukwiyemeza.

Kicukiro : Tuyishime ukora imitako mu budodo, avuga ko icyambere ari ukwiyemeza.

Tuyishime Angelique ukora imitako mu buryo butamenyerewe n’abantu benshi, kuko afuma igishushanyo akoresheje ubudodo, avuga ko ikintu cya mbere ari ukwiyemeza, ibindi bikaza bisanga ubushake.

Tuyishime utuye mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Masaka, Akagali ka Gako, umudugudu wa Kabeza ubu ufite imyaka 21, avuga ko uyu mwuga yawize afite imyaka 14 y’amavuko, aho yari ashoje amashuri ye atandatu abanza, akumva ibyo yiyumvamo ari ukwiga imyuga, ubundi akagira amahirwe yo guhura na koperative yigishaga gufuma akajya kubyiga afite umwete, none ubu akaba akuramo amafaranga amwunganira we n’umuryango we mu buzima bwa buri munsi.

Ibi byose Angelique akoresha ubudodo n
urushinge, agafumira ku gitambaro babanje gushushanyaho

Tuyishime ubana n’ababyeyi be bombi ndetse n’abandi barumuna be batatu kuko we ari imfura, ahamya ko uyu mwuga ugenda ubunganira mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse abona n’itandukaniro ry’uko bari bameze mbere atariyemeza kuwukora aho yasabaga ababyeyi be buri kintu cyose kandi nabo ubwabo ubona batabishoboye, aho ahera agira inama urundi rubyiruko rugenzi rwe cyane cyane abakobwa.

Mu magambo ye yagize ati” Ntitwumve ko ibintu byose uzagisaba umubyeyi, kuko ibyo baba barakoze nibyo byinshi. Kandi nawe hari ikintu uba ubona wafasha umubyeyi. Mbese ntuhine amaboko ukore, utavuze ngo ikingiki sinagikora cyangwa ngo wumve ko hari icyagutera isoni ngo uwabona ndigukora iki.”

Tuyishime avuga ko uyu mwuga yawigishijwe n’abagore b’abanyarwandakazi nabo bari barabyigishijwe n’ababiligi bakoreraga muri koperative nubwo itaje gukomeza ngo ibabumbire hamwe nyuma yo kwiga ngo banakomeze kwiteza imbere. Ahamya ko nubwo abenshi babyize batabishyizeho umutima, cyangwa abandi babiheruka babyiga batabikomeje, avuga ko we yakomeje kwitinyuka agashyiramo ubushake kuburyo ubu abikorera murugo iwabo agashaka uko ajya kugurisha ibyo ashoje.
Yakomeje agira urubyiruko inama ati » Inama nabagira ni uko bakwitinyuka bakikuramo ubunebwe, kuko ikintu cyose washyizemo ubushake burya kirakunda. Hamwe no gusenga birakunda.”

Iki ni kimwe mu mitako Angelique avuga cyamutwaye umwanya munini, ariko nawe akakigurisha amafaranga menshi n’umuntu wagitwaye hanze y’u Rwanda.

Tuyishime afite inzozi zo kuzaba umuntu ukomeye….
Tuyishime avuga nubwo agifite imbogamizi mubyo akora harimo kuba adafite aho akorera, ndetse n’amasoko ahoraho ku buryo yajya akora byinshi akaba yizeye kubona ababigura. Avuga ko agira inzozi iteka zo kuzagira iguriro rinini cyane, aho azaha na bagenzi be akazi biganye, aho ahamya ko n’ubu iyo abonye uturaka duto duto agenda abahamagara bakamufasha. Kuburyo abantu bazajya baza bagasanga imitako ihari aho n’undi muntu yaharangira undi.

Yagize ati” Mba numva nzagira atoliye (Atelier) igaragara nini nfite ibintu byinshi kuburyo umuntu wese yashaka igishushanyo runaka akenera igihe icyo aricyo cyose, naba nfite aderesi izwi umuntu aza agasangamo imitako y’amoko yose.”
Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018 ku bijyanye n’abakozi mu nzego zitandukanye z’abikorera bwagaragaje, abagore bafite ubwiganze bugera kuri 44,8%, gusa muri aba 28% nibo bari mu myanya y’ubuyobozi mu bigo bitandukanye, abandi usanga bafite imirimo yoroheje nko gukora isuku no gucururiza abandi.

 

 

Ubu nubwo akorera mu rugo, Angelique afite inzozi zo kuzagira inzu nini akoreramo ibi bihangano bye.
Tuyishime Angelique

Zimwe mu nzego z’abikorera hari aho usanga umubare w’abagore uri hasi cyane nk’aho mu bijyanye n’ubucukuzi na mine bangana na 6% mu gihe abagabo ari 94%, mu bwikorezi ho bangana na 3% mu gihe abagabo ari 97%, mu bijyanye n’amakuru n’itumanaho abagore bangana 26% abagabo 74%.
Si muri izi inzego z’abikorera gusa umubare w’abagore ukiri muto kuko n’iyo ugeze mu bijyanye n’imirimo ya siyansi n’ikoranabuhanga usanga abagore ari 31% mu gihe abagabo ari 69%.

 

Src: Agasaro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here