Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kirehe: Urubyiruko nta bumenyi buhagije rufite mu kwirinda virusi itera SIDA.

Kirehe: Urubyiruko nta bumenyi buhagije rufite mu kwirinda virusi itera SIDA.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe ubumenyi  mu kwirinda virusi itera sida buracyari bucye, ibintu basanisha no kuba ababyeyi barateshyutse ku nshingano zabo.

Urubyiruko  rugaragaza ko ababyeyi bateshutse ku nshingano zabo mukuganiriza abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere,  kugira ngo babaganirize uburyo bwo kwirinda ndetse, aho bidashoboka bagasobanurira abana ko bagomba gukora imibonano mpuzabitsina bikingiye, kuko byabarinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA.

Bamwe mu urubyiruko twasanze mu isoko rya Nyakarambi mu Karere ka Kirehe baganiriye n’umunyamakuru wa Ubumwe.com baragaruka ko urubyiruko, nta bumenyi buhagije bafite bw’uburyo bakwirinda virus itera SIDA, bagasaba ko habaho gusobanurirwa byimbitse, uru rubyiruko rukiri ruto uko rwakwirinda SIDA.

Uwimana Donatha ni umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigarama avugako Urubyiruko rwa Kirehe rufite ibyago byinshi byo kwandura SIDA, kuko nta bumenyi bafite buhagije by’uko bakwirinda.

Yagize ati” Niba umuntu atwaye inda haba hari amahirwe menshi cyane yo kwandura SIDA, kandi hano urubyiruko rutwara inda zitateganijwe rurahari pee, kuko akenshi usanga nta makuru ahagije bafite y’uburyo bakwirinda  ngo bakore imibonano mpuzabitsina ikingiye, kuko ubashukishije amafaranga menshi baryamana batikingiye.”

Uwimana gusa yagaragaje ko haramutse  hari nka ma karabu( clubs)yigisha urubyiruko ububi bwa SIDA, n’uburyo yandura ko byagira ikinini bihindura.

Safari Jean Damascene avuga ko kuba urubyiruko nta makuru ahagije bafite k’ubuzima bwabo biba intandaro yo kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bityo bikabaviramo kwandura SIDA.

Yagize ati” Nka hano duturiye ku mupaka rwose urubyiruko rwishora mu busambanyi kuko nta bumenyi bafite k’ubuzima bw’imyororokere, kuko usanga abenshi bashukwa n’abagabo bakuru bubatse bakabashukisha amafaranga menshi bakabasambanya batikingiye bikabaviramo kwandura SIDA”.

Mukandayisenga Janviere ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kirehe avuga ko ubwandu bwa virusi itera SIDA buhari, ariko asaba ababyeyi gusobanurira abana ibijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere no kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ati”Tugarutse ku babyeyi iyo tuganiriye n’urubyiruko benshi batubwira ko bishora mu mibonano mpuzabitsina kubera kutamenya amakuru bakura ku babyeyi, kuko bamwe bataye inshingano. “

Uyu muyobozi yagaragaje ko no mubyo baganira n’ababyeyi  biciye mu migoroba y’imiryango, mu nteko z’abaturage, mu byiciro bitandukanye ababyeyi bahuriramo, babakangurira kugarura wa muco wo kwicarana n’abana bakaganira, ndetse ababyeyi bombi ( kubabafite)bakabigiramo uruhare  bakabibutsa imyifatire, ubuzima bw’imyororokere, ndetse no mubigo by’amashuri bakabibigisha, kugirango ba bana batandura , uwo byanze hakabaho uburyo bwo kwikingira”.

Mukandayisenga Janviere ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kirehe, avuga ko ubwandu bushya buhari, ariko ko bashyizemo imbaraga mu bukangurambaga.

Akomeza agira ati”  Icyibazo cyo kwandura agakoko gatera sida mu karere ka Kirehe naho biracyahari yaba abayanduye mu gihe cyashize, haba n’ubu bwandu bushya buracyagaragara. intege nke mu minsi ishize zari zihari ariko, ubu biragenda bigabanuka.”

Akomeza agaragaza ko ibibazo byatumaga ubu bwiyongere bubaho harimo kutisuzumisha kenshi, ndetse n’ubukangurambaga kugera ku midugudu, no mu byiciro bitandukanye by’urubyiruko.

Mu Karere ka Kirehe umwaka ushize wa 2022 bari bafite abangavu babyaye 950, naho mu mezi 9 ashize kuva mu kwa karindwi kugeza mukwa gatatu ababyaye bari 117 , muri bo 27 bafite ubwandu bwa  virusi itera SIDA, bari munsi y’imyaka 18.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho.

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here