UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Politiki M23 yafashe Uvira, yizeza abaturage umutekano usesuye
Politiki

M23 yafashe Uvira, yizeza abaturage umutekano usesuye

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ku mugaragaro ko ryafashe umujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ryizeza abaturage umutekano ndetse ribasaba gusubira mu byabo no mu mirimo yabo.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka abunyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yavuze ko M23 ikangurira abaturage gusubira mu byabo kuko umutekano wongeye kugaruka, ndetse banihanganisha abagizweho ingaruka n’imirwano yaberaga muri ako gace.

Yunzemo ko mu gihe kirenga amezi atatu, AFC/M23 yamaganye ikwirakwizwa ry’imvugo z’urwango, ibitero byibasiye bagenzi babo hashingiwe ku isura yabo, ndetse n’ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo.

Ubwo bwicanyi yavuze ko bukorwa n’ingabo zibumbiye mu mitwe yitwaje intwaro ishyigikiye ubutegetsi bwa RDC, irimo Wazalendo, FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, Mayimayi n’indi mitwe myinshi, hakiyongeraho ingabo z’u Burundi.

Yagize ati “Icyako ubu ubwo bwicanyi bwahagaritswe burundu kandi turemeza ko umujyi wa Uvira umaze kubohorwa. Turasaba abaturage bagenzi bacu gusubira mu mirimo yabo mu ituze ryose kuko AFC/M23 ihari kugira ngo ibarindire umutekano”.

AFC/ M23 yavuze ko abagizweho ingaruka n’imirwano bagahunga bashobora kugaruka mu ngo zabo, kuko ubu amahoro n’ituze ari byose kandi nta rugomo n’akato n’ibindi bikorwa bibi bazongera guhura nabyo.

Umujyi wa Uvira ni uwa gatatu ukomeye ufashwe n’ihuriro AFC/ M23, aho iki gikorwa cyabanjirijwe n’imirwano ikomeye yahereye ahitwa Kamanyola. Uyu mujyi rero ukaba ufashe nyuma y’uwa Goma na Bukavu.

Amakuru aturuka muri Uvira avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bahise bafunga umupaka uhuza RDC n’u Burundi aho Uvira, bishyira mu ihurizo rikomeye iki gihugu kimaze igihe gifite ibibazo byo kubona ibikomoka kuri peteroli, aho ahanini abaturage bacyo babikuraga muri RDC binjiriye Uvira, umujyi ari ku bilometero 27 ya Bujumbura, umurwa mukuru w’u Burundi.

Exit mobile version