Muri Madagascar kuva ku ya 25 Nzeri 2025, abiganjemo urubyiruko bazwi nka ‘Gen Z’ bari mu myigaragambyo ya hato na hato, kubera kutishimira ubutegetsi bwa Perezida Andry Rajoelina, bakaba noneho bashishikarije abaturage kuzitabira indi myigaragambyo ya karahabutaka kuri uyu wa Kane, mu murwa mukuri w’iki gihugu, Antananarivo.
Ibi bibaye mu gihe Perezida Rajoelina kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ukwakira 2025, yakiriye itsinda ry’abaturage bamugezaho ibibazo byabo umwe ku wundi, agamije gushaka icyahosha iyo myigaragambyo, gusa bikaba byagaragaye ko ibyo bidafashe ku bigaragambya.
Nyuma yo kuganira n’abo baturage, ibyo baganiriye bikanyura kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, Umukuru w’Igihugu yemeye ko azegura niba ibibazo by’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato mu murwa mukuru Antananarivo bidakemutse burundu mu gihe cy’umwaka umwe.
Ikindi Perezida Rajoelina yakoze mu kugerageza kugarura ituze mu gihugu, ni ugusesa Guverinoma yari iriho, agashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya w’umusirikare, washyizweho ku wa mbere w’iki cyumweru.
Ibi byose ntacyo bikora ku bigaragambya ngo babihagarike kubera uburakari bafite, ahubwo bakomeza ibyabo byo gutegura imyigaragambyo (grève générale), aho bateganya ko izatangira saa tatu zuzuye mu murwa mukuru wa Madascar.
Iyo myigaragambyo iterwa ahanini n’ubukene bukabije muri iki gihugu, aho urubyiruko ruvuga ko rwugarijwe n’ubushomeri, ndetse bakanavuga ko iki gihugu cyamunzwe na ruswa.
Abanyeshuri muri za kaminuza bo bavuga ko kwiga bitaborohera kubera kubura umuriro ndetse n’amazi, ibyo bigatuma aho baryamahaba umwanda ku buryo umwe muri bo avuga ko babana n’imbeba aho baryama.