Ku kirangaminsi cya Ethiopia none ni ku wa Kane tariki 01 Nzeri 2018. Iki kirangaminsi kigira amezi 13, buri kwezi kukagira iminsi 30. Ibi bituma umwaka wabo uba uri inyuma imyaka irindwi kuri kalendari ya Gerigori y’Abaromani ibihugu byinshi ku Isi bigenderaho.
Uyu munsi batangiye ukwezi kwa cyenda cyangwa Meskerem mu rurimi rwa Amharic rukoreshwa cyane muri iki gihugu, uko kwezi ni ko baheraho babara umwaka mushya.
Imwe mu mpamvu bizihiza umwaka mushya mu kwezi kwa cyenda, ni uko bemera ko muri uko kwezi ari bwo Isi n’ijuru byaremwe.
Niba ufite inshuti yo muri Ethiopia cyangwa ikomokayo wayibwira uti “Umwaka mushya muhire”, mu ndimi z’ingenzi bakoresha uti: Rihus Hadish Amet mu rurimi rwa Tigrinya, Melkam Adiss Amet muri Amharic cyangwa Baga Waggaa Haaraa geessan mu ki Oromo.
Ku ifoto y’uyu munsi ku wa kane, abagabo babiri bari mu isoko ry’amatungo mu mujyi wa Mekelle muri Ethiopia, umwe arimo kugurisha inkoko mugenzi we mu kwitegura uyu munsi w’umwaka mushya.
Titi Léopold
Leave feedback about this