Niba uri umuntu ugorwa no kugaragaza urukundo ku bantu ukunda, fata amahirwe yo kubahobera ku wa 21 Mutarama, kuko ari Umunsi Mpuzamahanga wo Guhoberana.
Ku bakunda guhobera n’abatabikunda, nta yindi mpamvu iruta uyu munsi yo gusangira urukundo no kugaragaza amarangamutima. Uyu munsi ushishikariza abantu kugaragaza amarangamutima yabo kenshi no guhobera abandi, yaba ari abo mu muryango, inshuti cyangwa n’abantu bataziranye. Reka uyu munsi uguhamirize kwereka abari hafi yawe ko ubitaho kandi ubishimira, kuko kubahobera bishobora no gutuma wumva unezerewe kurushaho.
Umunsi Mpuzamahanga wo guhobera wemejwe n’Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe uburenganzira ku bihangano (United States Copyright Office), ariko si umunsi w’ikiruhuko rusange. Ibi bisobanura ko amashuri, ibigo by’ubucuruzi ndetse n’izindi gahunda z’ibikorwa rusange bikomeza gukora.
Uko uyu munsi wavutse
Umunsi Mpuzamahanga wo guhobera si uwa vuba aha, kuko watangijwe mu 1986 na Kevin Zaborney i Clio, muri Leta ya Michigan. Yahisemo itariki ya 21 Mutarama kuko iba hagati ya Noheli n’Umunsi w’Abakundana (Valentine’s Day), igihe abantu benshi bakunda kwiyumva bafite agahinda gake.
Zaborney kandi yizeraga ko Abanyamerika benshi bakunda kwirinda kugaragaza amarangamutima yabo mu ruhame, cyane cyane ibikorwa by’urukundo. Yifuzaga ko gushyiraho Umunsi wo Guhobera byafasha guhindura iyo myumvire.
Uyu munsi wakiriwe neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma uza gukwira no mu bindi bihugu byinshi ku Isi. Ubu, Umunsi Mpuzamahanga wo Guhobera wizihizwa hirya no hino ku Isi buri wa 21 Mutarama.
Mu myaka nka 50 ishize, guhobera mu ruhame byafatwaga nk’ikintu kidakwiye, ndetse bikagereranywa no gusomana. Ariko uko imico n’imyambarire byagiye bihinduka bikoroha, guhobera byaje gufatwa nk’ikintu gisanzwe, mbese nk’uko gusuhuzanya mu ntoki bimeze.
Guhoberana bigira uruhare rukomeye mu mibanire y’abakundana
Ubushakashatsi bwerekana ko abashakanye bahoberana kenshi baba bafitanye umubano ukomeye, kandi ugatanga umusaruro mwiza. Ibi biterwa n’uko guhoberana bituma umubiri usohora umusemburo wa oxytocin, uzwi “nk’umusemburo w’urukundo”.
Uyu musemburo ugabanya stress, ugafasha kugabanya umuhangayiko, ugatera icyizere hagati y’abantu, ndetse ukagabanya n’ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Guhoberana kandi bigira uruhare mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri no guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane ku bantu bakunda kwiyumva bonyine.
Uko wakwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo guhoberana
Wizihize uyu munsi uha abantu bose umunezero wo kubahobera. Nubwo ushobora kubona bamwe bagutangariye, uzanashimisha benshi kandi utume umunsi wabo uba mwiza kurushaho.
Tangirira ku nshuti n’umuryango maze ubahobere ubasekera. Akenshi twibagirwa kwereka abo dukunda cyane uko tubitaho. Uyu ni umunsi rero mwiza wo kubibutsa, kandi nta kintu cyabikora neza kurusha umuhoberano wuje urukundo.
Abantu benshi bamara iminsi yabo bumva bari bonyine kubera kubura gukoranaho kw’abantu. Noneho uyu munsi, shishikariza abandi umunezero uha n’umuntu utazi uwo munezero wo guhoberana. Ushobora no gutegura igikorwa cya “Free Hugs” hamwe n’inshuti zawe, mukazenguruka umujyi muhobera abantu. Ni igikorwa cyoroshye ariko gishobora kugira uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’umuntu.
Umunsi mwiza rero kuri mwe mukunda guhoberana!
Titi Léopold

Leave feedback about this