Home AMAKURU ACUKUMBUYE Minisitiri Beata Habyarimana yabwiye abafaransa ko ubuhinzi ari urupapuro rw’umweru buriwese...

Minisitiri Beata Habyarimana yabwiye abafaransa ko ubuhinzi ari urupapuro rw’umweru buriwese yakwandikaho icyo ashaka.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Beata Habyarimana yatangaje ko  mu ubuhinzi  hakenewe abashoramari benshi babushoramo kuko kugeza ubu ntabarimo, aho yabigereranyije n’urupapuro rutanditseho buri wese yafata akandikaho ibye.

Ibi yabitangaje  kuri uyu wa kane tariki 19/05/2022 ubwo yaganirizaga ihuriro ryahuje abikorera bo mu Rwanda hamwe n’ibigo byo mu gihugu cy’Ubufaransa bifasha abafaransa bashaka gushora imari mu mahanga( BPifrance) uko bagirana imikoranire mu gushora imari zabo mu Rwanda.

Muri iki kiganiro cyahuje ab’ikorera bo mu Rwanda ndetse n’abikorera bo mu Bufaransa, ibiganiro byashingiye cyane mu kugaragariza aba bashoramari baturutse mu Bufaransa amahirwe ari mu gihugu cy’U Rwanda.

Minisitiri Beata Habyarimana yagarutse ku mahirwe ari mu  gushora imari mu Rwanda ariko agaruka cyane ku byiciro byashyizwe imbere na Guverinoma y’u harimo ibijyanye n’ingufu, kuba bashyiramo amashanyarazi akoresha izuba, gukora bijyanye n’ubuganga harimo nko kwubaka ibitaro cyangwa  kugura ibikoresho  byo kwa muganga, ariko ashimangira cyane ku cyiciro cy’Ubuhinzi  aho yanagarutse ku kibazo cyo kubika no kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi.

Mu magambo ye yagize atiHari ibyiciro bitandukanye bifuje gukoreramo, ariko bihura n’ubundi nibyo natwe twashyize imbere nka Guverinoma y’u Rwanda.  Hari ’ubuhinzi no gutunganya ibikomoka ku buhinzi, aho rwose ari urupapuro rw’umweru buriwese yaza akandikaho ibye ashaka.”

Minisitiri yakomeje agaragaza ko Atari ubwambere bagiranye ibikorwa nk’ibi by’ubugenderanire mu by’ubucuruzi, aho yemeza ko biteguye kuzabafasha bakanabohereza mu gihe bazaba batangiye gushora imari zabo mu Rwanda, aho yanatangaje ko imikoranire hagati y’ibihu byombi ari myiza kuki n’abikorera bo mu Rwanda baheruka mu Bufaransa bajyanye ibikomaoka ku buhinzi.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré nawe yagaragaje ko hari inyungu mu kuba Urwanda n’Ubufaransa bikorana mu by’ubukungu, kuko no mu bindi bitandukanye umubano umeze neza.

Mu magambo ye yagize ati” Inyungu ya nyamukuru ni ugukora bisinesi hamwe. U Rwanda ni igihugu cyiza cyo gushoramo imari, akaba aribyo byateye imbaraga abikorera bo mu Bufaransa. Ndetse ni ibishimangira n’umubano wa Politike aho Prezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro yaje mu Rwanda mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré

Ambasaderi Antoine Anfré yakomeje agaragaza ko mu bindi byiciro umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa umeze neza mu bice bitandukanye, harimo Politiki n’ubutabera, akavuga ko no mu bukungu bizagenda neza.

Yakomeje  ati ” Uko yaba muri Politiki, muri dipolomasi ndetse no mu butabera bimeze neza, turizera ko no mu bukungu bizagenda neza ibihugu byacu byombi bigakomeza gukorana. .U Rwanda ni igihugu gito, ariko gifite ibyiza byinshi ndetse n’uburyo bwinshi abantu babyaza umusaruro. Niyo mpamvu abikorera bo mu Bufaransa bahisemo kuza kureba uko bashora imari.”

Ludovic Prevost  umwe muri iri tsinda ryo mu Bufaransa yavuze ko baje mu Rwanda kugira ngo ubwabo babe bareba  amahirwe ahari, bityo bibafashe gufata umwanzuro wo gushora imari yabo mu Rwanda.

Yagize ati” Intego nyamukuru yatumye dutekereza uru rugenda ni ukugira ngo tuze tuvumbure, ibyo twashoramo imari mu Rwanda, byatuma dukorana n’abikorera bo mu Rwanda, ndetse tukanagura bikagera no mu Karere.”

Ludovic Prevost  umwe muri iri tsinda ryo mu Bufaransa

Yakomeje agaragaza ko btekereje kuza mu Rwanda kuko babona ari igihugu kirimo amahirwe menshi babyaza umusaruro.

Ati ”Twatekereje mu Rwanda kubera ko ubona hari amahirwe menshi abantu bashoramo imari.  Twazanye n’ama n’amahuriro atandukanye,akora ibintu bitandukanye harimo ibijyanye n’ubuzima, hari abakora ibijyanye n’ingufu,  abakora mu bijyanye n’amazi, ibijyanye n’ubwubatsi…Mbese ni byinshi cyane , kandi binahuye n’intego ndetse n’intumbero y’abikorera bo mu Rwanda.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa bimwe mu bikorwa by’ubucuzi bya zimwe muri sosiyete zikomeye zo muri icyo gihugu nka Bolloré ari nayo nyiri Canal Plus, iyi ndetse mu bihe byatambutse ikaba yarafunguye inyubako ya sinema n’imyidagaduro ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here