UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Minisitiri Uwimana yibukije abana kutemerera icyahungabanya inzozi zabo
Amakuru

Minisitiri Uwimana yibukije abana kutemerera icyahungabanya inzozi zabo

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yasabye abana kutemerera icyo ari cyo cyose cyahungabanya inzozi zabo.

Yabisabye abana bahagarariye abandi mu Mirenge,  mu Turere no mu Ntara barenga 500 harimo n’abahagarariye bagenzi babo bo mu nkambi 5 z’impunzi ziri mu Rwanda, bitabiriye  Inama Nkuru y’Abana ibaye ku nshuro ya 18, ikaba ari inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti ” Ejo Ninjye”

Ni inama yabaye ku wa Kane tariki 6 Kanama 2026, aho abana bagaragaje   ibitekerezo byabo ku bibakorerwa, n’uruhare rwabo mu kubaka Igihugu ndetse banashimira Leta uruhare igira  mu kubitaho no kubaha amahirwe angana.

Kabanyana Emmerance wo mu nkambi y’impunzi ya kiziba yagize ati “Byadushimishije cyane kugira ngo nk’umwana w’impunzi agirirwe amahirwe yo kujya mu bandi bana. Turashimira Leta y’u Rwanda ko ikomeza kudutekerezaho ikadutumizaho nk’abandi bana nubwo turi impunzi, tukisanga mu bandi”.

Perezidante w’Ihuriro ry’Abana mu Gihugu, Isimbi Kellia, yasabye Leta gukomeza kwita ku bana.

Ati “Bayobozi, turabasaba gukomeza kutuba hafi no guteza imbere ibikorwa byose bishyigikira iterambere ry’umwana, kumurinda no kumurengera. Turabasaba kandi gukomeza gukumira ibibangamira uburenganzira bw’umwana harimo ihohotera rikorerwa abana, ibiyobyabwenge, guta ishuri, amakimbirane mu miryango n’ubusinzi mu miryango imwe n’imwe”.

Abana basabwe kutemerera icyahungabanya inzozi zabo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Assumpta Ingabire, yasabye ababyeyi kugira inshingano zo kurera abana no kubitaho, kuko bigira ingaruka ku mikurire yabo

Ati “Ikibazo gikomeye cya mbere ni ababyeyi batagifata inshingano zo kurera abana babo, bakumva ko kurera abana ari ikindi kintu kidasaba ubumenyi cyangwa kiza nyuma y’izindi nshingano. Ibyo bitera ingaruka ku mikurire y’abana, bamwe bagata ishuri, hakaba abishora mu biyobyabwenge abandi bagahura n’imirire mibi, ariko izingiro rya byose usanga ari ku babyeyi, kuko iyo bafite amakimbirane bigira ingaruka ku bana”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yasabye abana kutemerera icyo ari cyo cyose cyahungabanya inzozi zabo, ariko anagaragaza ko amakimbirane yo mu ngo abangamira imikurire y’abana.

Ati “Muri ikizere cy’imiryango yanyu n’iki gihugu cyacu, ntimukigere na rimwe mwemera icyahungabanya inzozi zanyu. Kuva iyi nama yatangira yafashije abana benshi gukura bafite indangagaciro n’umuco nyarwanda, bifitiye ikizere, bakunda Igihugu kandi bagira uruhare mu gukemura ibibazo bibabangamiye imibereho y’abana b’igihugu cyacu “

Yungamo ati “Turacyafite ibibazo bibangamira imikurire yabo dusabwa gufatanya gukemura, turacyafite abana bakurira mu miryango irimo amakimbirane, abatereranwa n’ababyeyi, abakurwa mu mashuri bakajyanwa mu mirimo ivunanye, abasambanywa bamwe bikabaviramo gutwita, abafite ubumuga bahezwa ndetse n’abahura n’ihohoterwa ritandukanye uko turizi”.

Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana yatangiye mu mwaka wa 2004, igamije kububakira ubushobozi, kubaha urubuga rwo gutanga ibitekerezo no kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo byabo.

Minisitiri Consolée Uwimana (ibumoso) na Assumpta Ingabire

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version