Mu muganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026 mu Karere ka Kayonza, Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva wakoranye n’abaturage b’aka karere, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu buryo bwo kwikemurira ibibazo nk’Abanyarwanda ndetse no kwiyubakira Igihugu, bityo ko ukwiye kubabera inzira yo kwishakamo ibisubizo.
Ni umuganda wakozwemo umuhanda uturuka mu mujyi wa Kayonza ukerekeza ahitwa Giperefe, mu Kagari ka Kahi mu Mudugudu wa Nyamiyaga warimo n’abandi bayobozi batandukanye, barimo n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo, Hategekimana Fred, wagaragaje ko kuba uyu muhanda wari warangiritse byabangamiraga ubuhinzi n’ubworozi bwo muri aka gace.
Yagize ati “Wari umuhanda wangiritse cyane ku buryo byagaragariraga buri wese. Ariko nanone ku bufatanye n’abaturage n’ubuyobozi bwite bwa Leta twiyemeje kuwukorera umuganda. Warabangamiye cyane kuko umukamo uturuka hano, nk’igice cy’ubuhinzi n’ubworozi, yaba umukamo n’umusaruro ukomoka ku buhinzi, kugira ngo bigere ku isoko wabonaga ko bigorana cyane.”
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace nabo bavuga ko kuba uyu muhanda wari warangiritse, watumaga umusaruro n’umukamo bigera ku masoko mu buryo bugoranye, mu gihe cy’imvura ibinyabiziga byahangirikiraga.
Kubwimana Elias ati” Iyo imvura yagwaga ntabwo twashoboraga kujyana imyaka yacu ku isoko kubera kwangirika k’uyu muhanda”.

Nyirakanani Rachel ati “Rwose uyu muganda uradufashije kudukorera uyu muhanda, turashimira Perezida wa Repubulika udahwema kudutekerezaho”.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, wifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gahini mu gusana uyu muhanda, yabahaye intashyo z’Umukuru w’Igihugu, anibutsa abaturage ko umuganda ari kimwe mu buryo Abanyarwanda bakoresha bwo kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati “Igikorwa cy’umuganda ni uburyo bumwe Abanyarwanda twabonye bwo kwikemurira ibibazo, tukishakamo ibisubizo nk’intore ziyubaha. Iyo dukoze umuhanda nk’uyu tuba tubyikoreye tudategereje ko abandi bazaza kubidukorera. Ni yo mpamvu imbaraga zacu zose tuzazikoresha kugira ngo twubake iki Gihugu dufatanyije.”
Minisitiri w’Intebe kandi yanibukije abaturage ko umuganda ari kimwe mu biranga ubutwari bukomoka ku Ntwari z’Igihugu.
Yagize ati “Ibi dukoze hano ni igikorwa cy’ubutwari. Iyo dukoze nk’ibi, twibuka ziriya Ntwari zacu, ruriya rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa rwitanze rugatanga n’amaraso yarwo, byari ukugira ngo natwe tube twakwishakamo ibisubizo nk’ibi, dutere imbere bituvuyemo.”
Uyu muhanda wakozwe ufite uburebure bwa kilometero 36 muri zo 19 zari zarangiritse.


Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this