June 23, 2025
Kigali City - Rwanda
Economy

Mu mwaka w’ihinga 2024A na 2024B abahinzi barenga Miliyoni bungutse Miliyari 165Frw

Mu nama y’Igihugu yateguwe na ‘One Acre Fund Rwanda’ yabaye ku wa Kane  tariki 19 Kamena 2025, yahuje abafatanyabikorwa bakomeye mu rwego rw’ubuhinzi barimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), imiryango mpuzamahanga, abikorera ndetse n’abahinzi ubwabo, bagarutse ku nyungu abahnzi bagize.

Umuryango One Acre Fund Rwanda watangaje ko mu mwaka w’ihinga wa 2024A na 2024B, wafashije abahinzi barenga Miliyoni 1 mu turere 27 tw’Igihugu kubona inyungu rusange ya Miliyari 165Frw, binyuze mu guhabwa inyongeramusaruro, amahugurwa n’ubufasha buhoraho.

Gwizimpundu Adeline ukorera ubuhinzi mu Karere ka Kayonza mu Umurenge wa Rukara, uhinga ibigori, imyumbati n’ibirayi, avuga ko gukorana na Tubura byabafashije kongera umusaruro kuko  ibaherekeza mu urugendo rw’ubuhinzi bwabo ikabaha  n’ubujyanama.

Ati “Mbere twahingangaga bitajyanye n’igihe, ugasanga umuntu ahinze ibigori akabicucika nk’amasaka ntibyere neza, ariko tubura yaduhaye imbuto zijyanye n’igihe itwigisha no kuyihinga neza ku buryo byaduhaye umusaruro mwiza, ni na yo  iduha imbuto, ikaduha n’ubujyanama bujyanye n’uko tubikoresha kugira ngo twiteze imbere”.

 Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund Rwanda, Belinda Bwiza mu ijambo rye, yashimangiye ko iyo nyungu abahinzi babonye ari intangiriro y’icyerekezo kirambye cy’iterambere ry’ubuhinzi bugamije guhindura imibereho y’abaturage.

Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund Rwanda, Belinda Bwiza

Ati “Uyu mwaka dufite icyo twishimira cyane cyane ku bahinzi twagezeho ku bihembwe bishize 2025A na 2025B, kuko twageze ku bahinzi barenga Miliyoni bikaba ari intego nini kuko bigaragaza ko impinduka zigera ku bantu benshi cyane bakora ubuhinzi, mu mafaranga ni Miliyari zigera kuri Magana abiri, ariko tunatekereza uko twiteguye igihembwe cya 2026”.

Belinda  yanashimangiye icyerekezo cy’igihe kirekire cy’uwo muryango agira ati “Uyu munsi dutangiranye igihembwe cy’ihinga cya 2026A, ni igihe gikomeye cyo gusubiza amaso inyuma tukareba amasomo twakuye mu bihe byashize, tukishimira intambwe twateye, kandi tukanoza uko tuzakomeza imbere.”

Belinda yanakomeje avuga ko ari umwanya wo gusangiza abafatanyabikorwa icyerekezo 2030.

Ati “Ni n’umwanya wo gusangiza abafatanyabikorwa icyerekezo dufite kigamije kugeza mu 2030, gishingiye ku myaka myinshi twumva abahinzi, dukurikirana ibitagenda neza ku masoko, kandi duhuzwa na gahunda za Leta zirimo NST2 na PSTA5.”

Eric Rwigamba, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko iki gihembwe cy’ihinga kizagenda neza.

Ati “Tuba tuzi ibikorwa by’ubuhinzi byakozwe mu gihugu hose tukabikurikiranira hafi, buri karere tuba tuzi ubuso twateganyije guhinga haba ibigori n’ibishyimbo, ari umuceri, ari ibirayi, tuzi uturere n’abahinzi aho bahinga. Iyo bamaze gutera tujyanamo mu gutera intabire, mu gutera imbuto n’ifumbire, mu kubagara, ahagize indwara tukabikurikirana”.

Mu 2024, One Acre Fund Rwanda yatanze imbuto z’ibigori n’ibirayi ku buryo bwagutse, yongera umusaruro  w’ibirayi inshuro eshatu, inahugura  abahinzi ku buhunikiro n’imicungire y’umusaruro, ndetse inarangiza amahugurwa yihariye y’abakozi 23 b’inararibonye mu rwego rw’imbuto.

Eric Rwigamba

Mu gihembwe cy’ihinga  cya 2026A na 2026B, One Acre Fund Rwanda yihaye intego zihambaye mu rwego rwo gukomeza gufasha abahinzi b’u Rwanda kwiteza imbere.

Muri zo hakaba  harimo gufasha abahinzi barenga miliyoni 1.2, aho buri wese ateganyirizwa kuhungukira nibura amafaranga 165,000Frw, gutanga ibiti  miliyoni 30 bivangwa n’imyaka ku bahinzi 900,000 ndetse n’ibiti 800,000 by’imbuto bigamije gufasha ingo kwinjiza andi mafaranga aturuka ku musaruro utandukanye, guhuza abahinzi 90,000 n’isoko ryagutse kandi rinoze, aho byibura 25% byabo bazajya bagurirwa ku giciro gihamye kandi gihoraho

Binyuze mu bufatanye burambye na MINAGRI, RAB n’abandi bafatanyabikorwa, One Acre Fund Rwanda yiyemeje gukomeza kubaka ubuhinzi burambye, bwihanganira ibibazo, buzirikana uruhare rw’umuhinzi kandi budaheza, kugeza mu mwaka wa 2030.

Mukanyandwi Mari Louise

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video