Home AMAKURU ACUKUMBUYE Muhanga : Abaturage ntibemeranya kuba ikoranabuhanga ryarabafashije kwihutisha ubutabera.

Muhanga : Abaturage ntibemeranya kuba ikoranabuhanga ryarabafashije kwihutisha ubutabera.

Muri ibi bihe bya Covid-19, ubutabera bwifashishije ikoranabuhanga nka bumwe buryo bwo kworohereza abaturage ndetse no kwirinda Covid-19, ariko abaturage bavuga ko hakiri inzira ndende mu kubisobanurira bose kuko hari imanza zidacibwa bitewe no kutamenya gukoresha ikoranabuhanga.

Mu gihe mu Rwanda hashyizweho gahunda yo kwifashisha ikoranabuhanga mu butabera cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19, hari bamwe mu baturage bavuga ko iyi gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga igoye cyane bityo bakaba barahisemo guceceka imanza zabo kuko badafite ubumenyi kuri ryo.

Bamwe mu ntibahuzaga ku kuba hari icyo ikoranabuhanga ryabafashije, Andrea NTAWUBURANANARWO ahakana yivuye inyuma avuga ko iwabo basa n’abadakoresha ikoranabuhanga ati ”Reka reka hano iwacu wagira ngo nta koranabuhanga rikoreshwa kuko rimwe batubwira ko nta connection, ubundi bakatubwira ko nta muriro ugasanga ibibazo byacu ntibikemukiye ku gihe”.

Mugenzi we utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati ”Abantu benshi ntitubizi, ubu kumbwira ngo nkoreshe ikoranabuhanga sinabishobora rwose, habe no kuba nakwishyura amafaranga ya mituelle nkoresheje telephone, kubwira umuntu utarize ngo akoreshe ikoranabuhanga ntabwo byoroshye rwose mujye mutubabarira”.

Yagize ati: “Ni byo umuturage ntabwo akirirwa asiragira ku rukiko, kandi mbere yatakazaga umwanya n’amafaranga, ibi rero byafashije abaturage n’inzego z’ubutabera, ati ”Yego abaturage ntabwo barabimenyera ariko ni urugendo rurerure kandi abantu bakwiriye kumenyera gukoresha ikoranabuhanga kuko nicyo gihe tugezemo, biragoye ariko ni ngombwa”.

Akomeza avuga kandi ko muri ibi bihe turi guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ikoranabuhanga ryabafashije cyane mu kwihutisha ubutabera cyane ko imanza zacibwaga ndetse zikarangizwa hatabayeho guhura kw’abantu ahubwo bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi kandi byashimangiwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga, Madame MUKAGATANA Fortune aho avuga ko abantu bakwiye kumva ikoranabuhanga bakarigira iryabo, ati ”Abantu dukwiye kuryumva cyanenubwo bisaba igihe cyo kurisobanurira abaturage bakarigira iryabo ndetse bakaryizera”.

Fortune kandi akomeza avuga ko ikoranabuhanga mu butabera nubwo abaturage batararyumva neza ariko ryihutisha imanza, rifasha kumenya ibirarane bihari, gukorera mu mucyo, bakitwararika mu byo bakora kandi nanone rigafasha abaturage kudasiragira mu nkiko bagatakaza umwanya wabo n’amafaranga y’ingendo.

N. Aimee

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here