Abagore basigajwe inyuma n’amateka bahawe imirama y’imboga z’ubwoko butandukanye, zizabafasha mu kwihaza ku mboga bagasagurira n’amasoko kugira ngo babashe kwivana mu mirire mibi.
Ni imbuto zatanzwe na Coporwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umugore wasigajwe inyuma n’amateka, bafashwa mu mirire myiza n’imiryango yabo hagamijwe guca igwingira.
Abagenerwabikorwa bahawe imirama y’imbuto zo guhinga bashimangira ko bagiye kuzihinga nk’indabo, ku buryo nta nzara izongera kubaho nk’uko bivugwa na perezidante wa koperative Dusabane y’abagore basigajwe inyuma n’amateka, Alfonsine Mukankindo.
Yagize ati “Icyo ibi bikoresho bidufasha ndetse n’izi mbuto baduhaye, ni ukuzihinga neza nk’indabo, imbuga zacu zose tukazibyaza umusaruro, ku buryo zizabyara amafaranga ariko tukanarya. Mu izina ry’abagore bagenzi banjye, turashimira Coporwa yadutekerejeho kandi bya buri gihe, nibo dukesha aho tugeze kandi batwitaho, ni yo mpamvu izi mbuto n’ibikoresho duhawe tugiye ku ibyaza umusaruro, ntibizatubera imfabusa”.
Mukasekuru Jeanne D’Arc ni ‘Gender Champion’ muri Coporwa, yabasabye ko imbuto babahaye bazazihinga neza zikaba icyitegererezo.
Yagize ati “Hejuru y’iyi mbuto igiye gutangwa ahangaha, uturima tuzava ahangaha tuzabe utw’icyitegererezo dusurwa na bose, ariko intego ya buri wese ku rugo rwe habe umurima, ku buryo iyi mbuto buri wese ayihinga iwe”.

Rutabikangwa Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mugari, yashimiye ubuyobozi bwa Coporwa bwahaye imbuto n’ibikoresho birimo ama pompo abagore basigajwe inyuma n’amateka, abasaba kuzabifata neza bakabibyaza umusaruro.
Yagize ati “Aya ni amahirwe mudakwiye gutera inyoni. Ibikoresho muhawe mungomba kubifata neza mu kabibyaza umusaruro, kandi ibyo Coporwa ibakorera byose mujye mubifata nk’ibyanyu, kuko nk’uturima tw’igikoni bari kubafasha kubaka imboga zizavaho sibo bazazirya, sibo bazazijyana kuzigurisha, ahubwo ni mwe n’abana banyu zizagirira akamaro. Ndabashishikariza gufata ibikoresho muhawe neza mukazabibyaza umusaruro”.
Mu byo Coporwa yahaye abagore basigajwe inyuma n’amateka harimo imirama y’imbuto zitandukanye zirimo sipinace, beterave, karoti, garukusorome, amashu, na shufurere burokori, banabaha amapompo yo gutera imiti izo mbuto, mu gihe hari ibyonnyi byazibasiye.




Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this