Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Mudende, Akagali ka Mugari Akarere ka Musanze barishimira ibikorwa Coporwa irimo kubagezaho, birimo kubafasha kubaka uturima tw’igikoni tuzabafasha guhangana n’igwingira mu minsi iri imbere, bakagaragaza ko kuba batabonaga ababafasha kubaka utu turima byatezaga igwingira mu bana babo, kuko batabashaga kubona indyo yuzuye babagaburira harimo n’imboga.
Nyirambabazi Florida ni uwasigajwe inyuma n’amateka, avuga ko batagiraga imboga bagaburira abana kubera kutamenya uburyo bwo kuzihinga, ariko uturima tw’igikoni tugiye kubafasha kubona imboga zo kugaburira abana babo mu kubarinda igwingira.
Ati “Twari dufite imbogamizi zo kubura imboga tugaburira abana bacu, kandi umwana utagaburiwe imboga hari igihe agira imirire mibi (bwacyi), utu turima tw’igikoni turi gufashwa kubaka na Coporwa, imboga duteramo nizera tuzagaburira abana natwe turye, ntituzongera kugira abana bajya mu mirire mibi”.
Mfitumukiza Didie ati “Kuba tutari dufite uturima tw’igikoni byari bitubangamiye kuko byasabaga kujya kuzigura ku isoko kandi tudafite ubushobozi, ariko ubu kudufasha kutwereka uko twakwiyubakira utu turima biradufashije cyane, nizera ko ntabwo tuzongera guhangayikishwa no kubona imboga tugaburira abana”.

Ubushakashasti bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS 7, bw’umwaka wa 2025, bwagaragaje ko igipimo cy’igwingira mu bana cyagabanyutse kikagera kuri 27% kivuye kuri 33% cyari kiriho mu 2020
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w umuryango w’Ababumbyi mu Rwanda (Coporwa), Ingabire Alex, avuga ko bari kubafasha kubaka uturima tw’igikoni hagamijwe kurwanya imirire mibi.
Ati “Impamvu nyamukuru twakoze umushingwa wo kubafasha gukora uturima tw’igikoni ni ukugira ngo tubigishe kurwanya imirire mibi ku bana batoya, ndetse n’abadamu batwite bashobore kubona indyo nziza yuzuye, kugira ngo tubashe kurwanya ubugwingire bw’ abana, ndetse turwanye imirire mibi ku babyeyi n’abana bato bari munsi y’imyaka 5”.
Umuyobozi wa Coporwa akomeza avuga ko batangiriye ku basigajwe inyuma n’amateka kuko aribo bafite amikoro make, kandi bagira ngo nabo bahindure imitekerereze bagire ibikorwa bifatika mu kubasha kwirindira abana babo igwingira.
Ati “Twafashe iya mbere nka Coporwa kugira ngo duhangane n’ikibazo gikomeye cy’igwingira kigaragara ku bana muri iki gihugu, dutangiriye ku basigajwe inyuma n’amateka kuko ubona aribo bafite ibibazo byinshi, kubera ubukene n’imibereho mibi bagenda babamo. Tubafasha kugira ngo bahindure imitekerereze bagire ibikorwa bifatika mu kurwanya igwingira”.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage (Rwanda Demographic and Health Survey), bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.
Bwerekana ko muribo harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, 1% we agaragaza ibiro bike ugereranyije n’uburebure, abagera ku 8% bari munsi y’ibiro bisabwa ugereranyije n’imyaka bafite, mu gihe 6% bafite ibiro byinshi.

Mukanyandwi Marie Louise

Leave feedback about this