Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyamagabe: Abaturage barashimira urubyiruko rw’abakorerabushake mugihe cya COVID-19

Nyamagabe: Abaturage barashimira urubyiruko rw’abakorerabushake mugihe cya COVID-19

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyamagabe rurashimirwa n’abaturage ku ruhare rukomeye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, mubihe bitandukanye cyane cyane ahegereye inkambi ya Kigeme irimo impunzi nyinshi z’abakongomani.

Abaturage bagairiye na Ubumwe.com, bagaragaje ko uru rubyiruko rutahwemye kunganira Leta mugukangurira abaturage kwirinda,cyane cyane aho imodoka ziparika( gare ya Nyamagabe) ndetse no mu isoko ry’ako karere riremwa n’abantu benshi kabiri mucyumweru.

Hakizimana silver ucururiza muri iri soko, yagaragaje ko urwo rubyiruko rubafasha cyane mu bijyanye n’ isuku igamije kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Hakizimana yagize ati” Badufasha ikintu cyiza cyane kuko baba bari hafi ku rukarabiro uwinjiye agakaraba, bakamupima. Ndabashimira cyane pe ! Kuko buri muntu wese winjiye mu isoko arakaraba amazi n’isabune kandi biba bihari, babikora neza cyane”

Ku bijyanye no kuba hari uburyo urwo rubyiruko rushobora gukoresha ububasha bahawe rukaba rwahutaza uburenganzira bw’umuturage, hakizimana na bagenzi be bahamyako urwo rubyiruko rw’agaragaje ikinyabupfura kidasanzwe kuburyo ntabigeze bijandika muri ibyo bikorwa bibi by’urugomo.

Hakizimana yakomeje agira ati” iki cyorezo cyaje ndimuri Nyamagabe, gahunda yo gukaraba, kwambara udupfukamunwa kuva yatangira ntakibazo ndabona hagati y’ukaraba n’udukangurira gukaraba.ari abakaraba barabyumvira, ubona banabikunze banabyitabira kenshi gashoboka, ntawe ndabona ukaraba bamushyizeho agahato”

Abaturage b’akarere ka Nyamagabe bagaragaza ko abaturage bumva kandi basobanukiwe impamvu urwo rubyiruko rukora ibyo bikorwa, kuburyo ntawe ushobora kumva abangamiwe nuko asabwe n’umwana gukaraba cyangwa kwambara agapfukamunwa neza.

Urwo rubyiruko narwo rugaragazako rwishimiye imyumvire yo kurwego rwo hejuru y’abaturage bakorana narwo, nubwo kuva ku itariki 15 Gicurasi 2020, ubwo batangiraga byari bigoranye kuko harabumvaga bibangamye kwambara agapfukamunwa no gukaraba buri uko binjiye mu isoko, mu iduka cyangwa muri gare. ariko bageze ah obo ubwabo bakibwiriza gukaraba no kwambara agapfukamunwa.

Dusengimana Marie, umwe murubyiruko rw’abakorera bushake utuye mu Murenge wa Kamegeri yagize Ati” ubukangurambaga twabutangiye ku itariki 15, gicurasi 2020. Ariko uko twatangiye ubukangurambaga nuko tumeze ubungubu biratandukanye cyane, twatangiye ubwira umuntu kwambara agapfukamunwa, ati reka reka kirabangama umwuka ntusohoka, wamubwira gukaraba ati nakarabye kare nkinjira mu isoko,tugakomeza kwigisha dufatanyije n’abayobozi binzego z’ibanze, Police ndetse na Dasso.”

Izo mbogamizi azihurizaho na Nsabimana Emmanuel nawe w’umukorera bushake ugaragazako ikintu cy’abagoye bwambere ari uko abaturage batumvaga neza ingamba zashyizweho ariko ko habayeho kwigishwa bihoraho arinayo yari intego y’abakorerabushake, bityo abaturage bagenda bahinduka.

Nsabimana yagize ati” Imbogamizi zambere twagize ni imyumvire y’abaturage itari myiza bitewe nuko icyorezo cyari gishyashya kuribo, bityo rero ntabwo bari bazi uburyo ki bwo kwirinda, natwe turaza dusanga bari muri iyo myumvire. Ikintu cyambere twabanje gukora ni ugushaka uburyo iyo myumvire twayihindura, duhera mubukangurambaga, kuko twe nkabakorerabushake intego yacu nti kwari ugufata abishe amabwiriza ahubwo twe twaje twigisha, uwishe amabwiriza tukamubwira tuti si uko wagakwiye kubigenza, genza gutya nibyo byiza. Ambara gutya agapfukamunwa, shyiramo intera… Ugasanga ntabyumva ariko ukagerageza kumubwira akamaro k’ibyo uri kumubwira, bityo umwe yahinduka ejo ugafata undi.”

Nubwo ariko bagaragazako abaturage babyumva ndetse bubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta yo kwirinda, bumvikanisha ko hakiri abandi bigize ba ntibindeba arinabo batuma badashobora kuva mumirimo biyemeje gukora kugirango batavaho baba intandaro yokwanduzanya.

Nsabimana Emmanuel nawe yakomeje agaragazako hahindutse ibintu byinshi kuko umubare w’abaturage Police yafataga bishe amategeko ubu wagabanutse cyane kuko muri icyo gihe wasanga bafata abantu bagera mw’ijana cyangwase ijana na mirongo itanu, kuburyo imodoka yajyendaga nk’ishuro eshanu itwara abantu, ariko noneho uyu munsi hajemo impinduka zidasanzwe kuburyo bigoye kubona umuntu utambaye agapfukamunwa, ndetse n’iyo habayeho gufata abarenze kumabwiriza utabona abantu barenze 5 cyangwa 10.

Abaturage ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake bavuga ko bafatanya neza mu guhangaba n’icyorezo cya Covid-19.

Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Nyamagabe usanga abenshi ari abanyeshuri ndetse bamwe bacyiga mu mashuri yisumbuye, kuburyo biterye impungenge zuburyo gahunda baribasanzwe bakora z’ubukangurambaga zizakorwa mugihe bagiye gutangira amashuri kandi bazaba mubigo bigamo. Kuri icyo kibazo umuyobozi w’ungirije w’urwo rubyiruko muri ako karere yagaragajeko bidakwiye gutera impungenge kuko hari gutegurwa abandi bazabasimbura kandi benshi kurusha abari basanzwe kuko bakenewe cyane muyindi mirimo ifitiye igihugu akamaro by’umwihariko ako karere.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 9000 ni rwo ruri kwifatanya n’inzego za leta guhangana n’icyorezo cya COVID-19 aho rwita ku bukangurambaga no gushishikariza abaturage kwirinda, by’umwihariko ahahurira abantu benshi. Ubufatanye bw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya COVID-19 bwatumye u Rwanda ruza mu bihugu bitandatu muri Afurika byagaragaje guhangana mu buryo bukomeye n’icyo cyorezo.

 

 MUTABAZI Parfait.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here